Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali wa Bronze mu mikino yo guhashya iterabwoba
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, RNP SWAT Team I, yegukanye umudali w’Umuringa (Bronze) mu marushanwa yahuje abapolisi n’abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ni amarushanwa azwi nka “UAE SWAT Challenge” yari ari amaze iminsi ari kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu.RNP SWAT Team I ni ikipe ya mbere yari ihagarariye u Rwanda, yakoresheje iminota itatu, amasegonda 40 n’ibyijana 90, iba iya gatatu muri rusange ihabwa umudali w’Umuringa.
Ikipe ya kabiri ihagarariye u Rwanda ni RNP SWAT Team II yabaye iya 14 ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19.
Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 15 yakoresheje iminota ine n’amasegonda 20.
Polisi yo muri Kazakhstan yitwaye neza muri iri rushanwa kuko ikipe yaho ya Kazakhstan C yabaye iya mbere n’amanota 536 ihabwa umudali wa Zahabu.
Kazakhstan A iba ihabwa umudali wa Feza. China Police Team C yo mu Bushinwa yahawe umudali w’Umuringa n’amanota 493.
Aya marushanwa akorwa mu rwego rwo kwerekana ubuhanga bw’inzego z’ umutekano mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Uyu mwaka “UAE SWAT Challenge 2026” yitabiriwe n’amakipe 109 avuye mu bihugu 48 ahataniye igihembo cya $260,000.
Amakipe anyura mu nzira z’inzitane, aho abakinnyi batanu baba basabwa gukorana mu kunyura ahantu 19 hubatse mu buryo bugoye kandi bakabikora bihuse.Iri rushanwa riba rigizwe no kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi

Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali wa Bronze mu mikino yo guhashya iterabwoba : photo: Internet
