Qatar n’Amerika mu kwiganku kibazo cy’umutekano wa Congo
Qatar n’Amerika bagiranye inama y’ingenzi yahuje igamije kuganira ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu karere k’Afurika, by’umwihariko ibiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bagaragaje impungenge zifatika ku byabaye vuba ndetse no ku ivogerwa ry’amasezerano y’amahoro.
Iyo nama yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi, aho impande zombi zagaragaje ko zihuriye ku mpungenge zijyanye n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC, n’ibikorwa bivugwa ko bihungabanya inzira y’amahoro, birimo n’ibyo bashinja u Rwanda kuba ruri inyuma ya byo.
Abaganiriye muri iyo nama bashimangiye ko hakenewe gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere, hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano aherutse kugerwaho mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano, kubahiriza agahenge kariho no guharanira ko intambara ihagarara burundu.
Bagaragaje ko inzira y’amahoro ari yo yonyine ishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano bimaze igihe byibasira abaturage bo muri aka gace.
Iyo nama kandi yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke muri Libya no mu karere ka Sahel, cyane cyane muri Mali, aho impande zombi zagaragaje ko hakenewe amahoro arambye n’ituze kugira ngo abaturage babashe kubaho neza no kwiteza imbere.
Bashimangiye ko hakenewe imbaraga zihuriweho n’ibihugu byo mu karere, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro n’ingaruka mbi z’intambara ku baturage basanzwe.
Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko kudakomeza gufatanya no kudashyira mu bikorwa by’amasezerano byatuma umutekano urushaho kuzamba, bigateza ikibazo cy’impunzi n’abantu bavanywe mu bya bo, bityo bikagira ingaruka ku iterambere n’ituze ry’akarere kose.
Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza ibiganiro bya dipolomasi no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere n’abo ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’umutekano, gushyigikira amahoro no gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’intambara n’amakimbirane.
