AmakuruImikino

Rayon Sports igiye gutozwa n’Umufaransa

Umutoza w’Umufaransa, Bruno Ferry w’imyaka 58, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu kugira ngo atangire akazi gutoza Rayon Sports FC.

Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’umupira w’amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric, wari kumwe n’Umuvugizi w’abafana b’iyi kipe, Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili.

Bruno Ferry yemejwe ku mwanya w’umutoza wa Rayon Sports ku gihe cy’amezi atandatu, asimbuye Afahmia Lotfi wirukanywe mu Kwakira 2025 kubera kutanyurwa n’umusaruro we.

Mbere yo guhabwa inshingano nshya, Ferry yabanje guhitamo abazamufasha mu kazi, ari bo Lomami Marcel na Haruna Ferouz, wari usanganywe ikipe mu gihe abandi batozwa bari barirukanywe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buteganya ko Ferry yitabira umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda, uzahuza Rayon Sports na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu, saa 18:30.

Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi ifite amanota 17, ikaba yaratsinze umukino umwe gusa mu mikino itanu iheruka.

Uyu mugabo yatoje amakipe atandukanye, arimo Azam FC yo muri Tanzaniya, AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na yo aherukamo.

Bruno Ferry (hagati) ari kumwe na Wasili (ibumoso) na Eric Irambona (Iburyo)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *