RBA yananiwe kumvikana na Startimes kuri Shampiyona y’u Rwanda
Imikino y’Icyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’u Rwanda ntiri kunyura kuri Magic Sports TV nk’uko bisanzwe, kubera ibibazo birimo ibya tekinike hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na StarTimes bitambutsa iyi mikino.
Imikino y’umunsi wa 20 ndetse n’uwa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda, ntabwo yigeze yerekanwa kuri Magic Sports TV ya RBA kuri Decoderi ya Startimes.
Ibi ni ibintu byarakaje cyane abantu batandukanye baguze ifatabuzi ry’iyi sosiyete y’icuruza amashusho ya StarTimes ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA.
Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru unafite akabari yerekaniragamo imikino ya Shampiyona y’u Rwanda avuga ko iki kintu cyamubangamiye ndetse abakiriya be batangiye kugabanukaa kubera kutabona iyi mikino.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, Rwanda Premier League nyuma yo kubona abakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaza akababaro kabo kubera kubura iyi mikino, yasabye imbabazi ndetse igaragaza impamvu iki kibazo cyabaye.
Bagize bati “ Rwanda Premier League irisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru baguze ifatabuguzi ryo kureba Shampiyona ariko ntibabashe kureba imikino y’umunsi wa 20 na 21.”
Bakomeza bagira bati “ Iki kibazo cyaturutse ku bwumvikane buke bushingiye ku mikoranire hagati y’lkigo cy’lgihugu cy’ltangazamakuru, RBA na StarTimes nk’ibigo RPL ifitanye amasezerano nabyo mu kwerekana imikino ya Shampiyona.”
“ RPL iri kuganira n’impande zose bireba kugira ngo ibikubiye mu masezerano byubahirizwe uko bikwiye.”
Rwanda Premier League yakomeje ivuga ko mu gihe harimo gukemurwa iki kibazo abantu baraba barebera imikino ku rubuga rwa Rwanda Premier League.
Bagize ati “ Mu gushaka umuti w’ikibazo mu buryo bwihuse, Rwanda Premier League yashyizeho urubuga rwo kureberaho imikino kuri www.rwandapremierleague.rw.”
Nubwo bimeze bityo, StarTimes ihamya ko ibibazo byo kuterekana imikino ari ibya tekinike bireba umufatanyabikorwa bakorana, ari we RBA isanzwe iyinyuza kuri Magic Sports TV.
Ibiganiro ku mpande zose bireba ngo imikino itambuke biri gukorwa, ku buryo umukino wa Rayon Sports na Al Hilal SC uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare, ushobora gutambuka nk’uko bisanzwe.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 21, iyobowe na Al Hilal SC y’amanota 41 mu mikino 18 yakinnye, igakurikirwa na Al Merrikh imaze gukina imikino 20.

