RDC: Abarimu barembejwe n’amadeni kubera kudahembwa
Abarimu bo muri Teritwari ya Kungu, mu Ntara ya Ubangi y’Epfo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barinubira kuba batarahambwa imishahara y’amezi ya Nzeri n’Ukwakira 2025.
Mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w’Uburezi muri iyi ntara, yo ku wa 12 Ugushyingo, bagaragaje ko babayeho mu buzima bugoye cyane, bakaba basigaye bafata amadeni ku nyungu zihanitse zigera kuri 50%, azwi mu gace kabo ku izina rya “Ikotama”, kugira ngo babone ibibatunga nk’uko Radio Okapi ibitangaza.
Ijambo “Ikotama” risobanura ubukene bukabije butuma umuntu yishora mu madeni kugira ngo abone amaramuko.
Aba barezi baburiye ko iki kibazo gishobora gutera ihagarara ry’imirimo y’amashuri no gusubiza inyuma gahunda y’umwaka w’amashuri.
Guverineri w’Intara ya Ubangi y’Epfo, Michée Mobonga, uri i Kinshasa muri iki gihe, yemeye ko iki kibazo gikomeye koko, atangaza ko agiye gusubira mu ntara ye kugira ngo aganire na Caritas, umufatanyabikorwa wa leta ushinzwe kwishyura abarezi muri iyo teritwari.
Uku kudahemba abarimu ni ikibazo kiri mu bice bitandukanye by’Intara ya Ubangi y’Epfo nka Zongo, igaragaza ibibazo birimo kutabona imishahara ku gihe, ibintu birushaho gushyira abarimu mu bukene no kudindiza ireme ry’uburezi muri ako gace.

Amafaranga akoreshwa muri RD Congo
