RDC: Ikirombe cyagwiriye abantu, gihitana abarenga 30
Abantu 32 barapfuye nyuma y’aho ikirombe cy’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa bw’umuringa (Cuivre) na ‘Cobalt’ kiridutse mu gace Mulondo, gaherereye muri Teritwari ya Mutshatsha, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ubushyamirane hagati y’abasirikare bacunga ibikorwa by’ubucukuzi n’abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Abasirikare barashe urufaya rw’amasasu, biteza umubyigano n’akajagari, bamwe bibaviramo kwiruka binjira mu birombe.
Benshi mu bapfuye ni abacukuraga ayo mabuye bakoresheje ubuhanga gakondo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Ntara ya Lualaba, Roy Kaumba Mayonde, yavuze ko: “Abacukuzi batemewe n’amategeko binjira mu birombe kandi ari mu gihe cy’imvura nyinshi itera ibyago by’iriduka ry’imisozi. Uko binjiye mu buryo bwihuse cyane byatumye ibiti bifata ubutaka nk’ubwirinzi bwo mu kirombe bisenyuka”.
Amakuru avuga ko imibiri y’abapfuye 32 yamaze kuboneka, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje. Ifoto zihanahanwa ku mbuga nkoranyambaga zerekana abacukura bapfuye ahabereye iyo mpanuka, hari n’abandi baturage bariho bareba ibyabaye.
Inzego za leta zasabye abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko gukurikiza inama z’uburyo bwo gucukura neza no gukurikiza amategeko, kugira ngo birinde impanuka nk’iyi.
Impanuka nk’izi mu gucukurwa kw’amabuye y’agaciro ni asanzwe muri RDC, aho hagati ya miriyoni 1.5 na 2 y’abantu bakora mu birombe batemewe n’amategeko, bakacukura amabuye y ‘agaciro y’umuringa, cobalt n’andi akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga.
