RDC: Juliana Amato Lumumba ugiye guhatana ku buyobozi bwa OIF ni muntu ki?
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ku mugaragaro kandidatire ya Madamu Juliana Amato Lumumba ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), igaragaza ko yifuza gutanga umusanzu mu kuvugurura no guteza imbere Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe ku wa 26 Gashyantare 2026 i Kinshasa, aho Guverinoma ya RDC yemeje ko ishyigikiye byuzuye Juliana Amato Lumumba, imwifuriza kuzana impinduka zigamije kubaka “Francophonie” igezweho, irangwa no kwishyira hamwe no kuba hafi y’abaturage.
Intumwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ushinzwe n’Abanyekongo baba mu mahanga, Crispin Mbadu Phanzu, yavuze ko kandidatire ye igamije guteza imbere Francophonie irushaho kuba iy’iterambere, irimo bose kandi ishyira imbere inyungu z’abaturage. Yashimangiye ko ubunararibonye bwe budasanzwe, ubwitange mu guteza imbere abagore n’urubyiruko, ndetse n’icyerekezo cye cyubaka Francophonie ishingiye ku bufatanye no ku bikorwa bifatika, bituma aba umukandida ukwiriye kandi ufite icyizere.
Juliana Amato Lumumba yavukiye i Kinshasa ku wa 23 Kanama 1955, akaba ari umukobwa wa Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1960.

Juliana Amato Lumumba afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu miyoborere ya Leta, dipolomasi y’umuco, ubufatanye mpuzamahanga no mu buyobozi bw’ubukungu ku rwego rw’Afurika. Yize muri École des Hautes Études en Sciences Sociales (EHESS) i Paris mu Bufaransa, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubumenyi bw’imibereho y’abantu.
Mu kazi ka leta, yabaye Minisitiri w’Umuco n’Itangazamakuru qungirije, nyuma aba Minisitiri w’Umuco hagati ya 1997 na 2001. Uretse imirimo ya leta, ni rwiyemezamirimo washinze kandi uyobora ibigo bitandukanye bikora mu by’inama z’ubucuruzi, itumanaho n’ubucuruzi mpuzamahanga, ibintu byamuhaye ubumenyi bwimbitse ku mikorere y’ubukungu bw’Afurika no ku kamaro ko guteza imbere ubushobozi bw’abikorera ku giti cya bo.
Hagati ya 2007 na 2015, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inganda n’Ubucuruzi by’Afurika (UACCIA) rifite icyicaro i Cairo, aho yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi ku mugabane w’Afurika.
Kuva mu 2015, akomeje gutanga ibiganiro mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko zirimo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubukungu, kwihangira imirimo muri Afurika, kwihuza k’umugabane, n’udushya mu iterambere. Ibi bigaragaza ubushobozi bwe mu gutanga ibitekerezo byubaka no gukangurira abantu kugira uruhare mu mpinduka.
Guverinoma ya RDC ivuga ko kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ishingiye ku nkingi zikomeye zirimo ubuyobozi bufite uburambe ku rwego rwo hejuru, ubumenyi mu kwihuza k’ubukungu no mu bufatanye bw’akarere, dipolomasi y’umuco izwi ku rwego mpuzamahanga, ubwitange mu guteza imbere abagore mu bukungu no mu miyoborere, ndetse n’ubushobozi mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyarabu, Icyongereza, Ilingala n’Igiswahili.
Binyuze muri iyi kandidatire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaza ko ishaka Francophonie irangwa n’ubufatanye busesuye, yegereye abaturage kandi ishoboye guhangana n’impinduka z’ikoranabuhanga, umuco n’ubukungu byo mu kinyejana cya 21.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) iyoborwa na y’Umunyarwandakazi Madamu Mushikiwabo Louise kuva mu 2019 ndetse yatanze kandidatire yo kongera kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.

