RDC, Kamanyola: Byakomeye, amabombe aravuza ubuhuha
Ubuzima bw’abaturage bo mu Mujyi wa Kamanyola uherereye muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bukomeje kujya mu kaga nyuma y’aho intambara ihanganishije FARDC na M23 ikomeje gufata indi ntera.
Nk’uko abahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kamanyola uhuza RDC n’u Rwanda mu Bugarama mu Karere ka Rusizi babitangaza, ngo hapfuye abantu benshi cyane ndetse n’inzu nyinshi zirasenyuka.
Umwe mu bahunze, Mapatano Mugaruka, waganiriye na Kigali Today yagize ati: “Amabombe ari kuva hirya no hino ntituzi aho aturuka. Hapfuye abantu benshi nubwo tutabashije kumenya amazina ya bo. Inzu zasenyutse ku bwinshi ari yo mpamvu twahisemo gukiza amagara duhungira mu Rwanda kandi batwakiriye neza”.
“Ufite umuvandimwe aragenda babe bari kumwe, ushoboye kwikodeshereza inzu ayishake kandi udafite ubushobozi na we baramwereka aho agomba kujya”.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kandi AFC/M23 yashyize itangazo hanze yamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivili biganjemo abagore n’abana.
Iryo tangazo rigira riti: “AFC/M23 iramenyesha abaturage ba Congo ko hashize iminsi irenga itatu ibisasu biraswa biturutse ku butaka bw’u Burundi bikomeje kugwa ku midugudu yacu, bikica abaturage b’inzirakarengane biganjemo abana n’abagore ndetse bigakomeretsa benshi mu baturage b’igihugu”.
Rikomeza rivuga ngo: “Uku kurasa gukorwa kenshi kandi ku bushake ndetse bigize ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu”.
AFC/M23 yongeye kwemeza ko ihagaze ku ruhande rw’abaturage b’abasivili, kandi isubiramo ko yiyemeje kubarengera no kubarwanira mu buryo bwose bushoboka.
Imirwano yongeye gufata indi ntera mu gihe ejo hashize ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi n’uw’u Rwanda, Paul Kagame basinye amasezerano y’amahoro i Washington, DC.
Umuryango w’Abibumbye (UN) uvuga ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC gukura mu bya bo abantu hafi miliyoni 5.2, barimo miliyoni 1.6 bakuwe mu bya bo muri uyu mwaka wonyine kuva M23 yafata imijyi ya Goma na Bukavu muri Mutarama.
