AmakuruPolitiki

RDC n’Ubwongereza mu biganiro bishya kuri viza

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yatangiye gukorana n’iy’u Bwongereza mu gushakira hamwe umuti ikibazo cy’Abanye-Congo baba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’uko Ubwongereza bufashe ingamba nshya zikakaye ku bijyanye no gutanga visa ku baturage ba RDC.

Izi ngamba zafashwe n’Ubwongereza zishingiye ku byo bwise kudakorana bihagije mu gusubiza mu gihugu cya bo abimukira badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Mu byo Ubwongereza bwahinduye, harimo guhagarika gutanga visa zitangwa ku buryo bwihuse no gukuraho amahirwe yihariye yahabwaga abafite pasiporo za dipolomasi, barimo abanyapolitiki n’abandi bayobozi bakuru.

Guhera ubu, bose basabwa kunyura mu nzira isanzwe yo gusaba visa nk’abandi baturage bose.

Mu itangazo Guverinoma ya RDC yashyize ahagaragara, yemeje ko hari ibiganiro byimbitse biri kubera hagati y’impuguke zo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM), hamwe n’abahagarariye Minisiteri y’Imari n’Imiyoborere y’imbere mu gihugu y’Ubwongereza (Home Office).

Ibyo biganiro bigamije kugera ku mwanzuro urambye, uhamye kandi wemeranywaho n’impande zombi ku bijyanye no gucunga ikibazo cy’abimukira.

Guverinoma ya RDC yongeye gushimangira ko yiteguye gukorana n’Ubwongereza mu gukemura ibibazo by’abimukira, hashingiwe ku kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko agenga buri gihugu.

Yongeye kandi gutangaza ko nta muntu uzasubizwa mu gihugu cye igihe hakiri gushidikanya ku myirondoro ye.

Ni yo mpamvu, mu biganiro biri gukorwa, hibandwa cyane ku gushyiraho uburyo bwizewe bwo kumenya neza indangamuntu z’abantu bose bagomba gusubizwa mu gihugu mbere y’uko hafatwa icyemezo icyo ari cyo cyose.

Ku ruhande rw’Ubwongereza, hatanzwe umuburo ko hashobora gufatwa izindi ngamba zikomeye mu gihe RDC itakongera urwego rw’ubufatanye bwa yo.

Ibi bisa n’ibyigeze kuba ku bihugu nk’Angola na Namibia, byemeye kwakira abaturage ba byo nyuma y’igitutu cyashyizweho n’Ubwongereza.

Nubwo bimeze bityo, Guverinoma ya RDC ivuga ko ifite icyizere ko ibiganiro biri kuba bizafasha gukomeza umubano hagati ya Kinshasa na Londres, bishingiye ku bwubahane no gushakira hamwe ibisubizo byubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *