RDC: Ubwicanyi bw’amayobera muri Katanga, imibiri 23 yasanzwe mu gihuru
Abatuye umujyi wa Kasumbalesa, mu Ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu gahinda no mu bwoba bukomeye nyuma y’aho hamenyekaniye ubwicanyi bwahitanye abantu barenga 20, bwakozwe n’abantu bataramenyekana n’impamvu za bwo zikaba zitarasobanuka.
Kuva mu Cyumweru gishize kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, hatoraguwe imibiri 23 igizwe n’abagabo 22 n’umugore umwe, yose ibonetse mu gace kamwe ihishe mu bihuru.
Kasumbalesa ni umujyi uherereye ku mupaka wa DR Congo na Zambia, uzwi cyane nk’ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi n’itwara ry’amabuye y’agaciro hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kasumbalesa, Jenerali Eddy Kapend, yemeje aya makuru, avuga ko hari abantu bakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi. Yongeyeho ko, ku bwe, muri abo bafashwe nta bapolisi cyangwa abasirikare barimo, kuko abo bo bahanishwa ibihano bikomeye kurushaho. Kugeza ubu, icyihishe inyuma y’ubu bwicanyi ntikiramenyekana.
Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko abishwe bagaragazaga ibimenyetso byo kunigwa no gukorerwa iyicarubozo rikabije, kandi benshi muri bo bikekwa ko bari abamotari bazwi muri uwo mujyi.
Sosiyete sivile yo muri aka gace yamaganye bikomeye ubu bwicanyi, isaba leta gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ababugizemo uruhare babiryozwe.
Ubu bwicanyi bwatangiye kumenyekana mu gace ka Whisky 7, aho imibiri yatangiye kuboneka mu bihuru.
Radio Okapi yatangaje ubuhamya bw’umumotari warokotse, wasobanuye uko abantu babiri bamutegeye mu nzira bamwizeza gukorana urugendo, bageze ahari inzu zitaruzura bamunigisha umugozi baranamukubita bikomeye. Bamaze kwibwira ko yapfuye, bamusize mu gihuru, ariko aza kuzanzamuka abasha kurokoka, anahamya ko aho hantu yahabonye indi mibiri myinshi.
Uyu mumotari ni we wahise aburira bagenzi be ndetse amenyesha inzego z’umutekano. Nyuma ya ho, umuyobozi w’Umujyi wa Kasumbalesa n’abandi bashinzwe umutekano bagiye aho byabereye, aho imwe mu mibiri yabashije kumenyekana hifashishijwe ibyangombwa bya bo. Mu mibiri myinshi, amazina y’abamotari bo muri uwo mujyi ni yo yiganje, kandi imwe muri yo yashyinguwe ku wa Mbere.
Nubwo bimeze bityo, sosiyete sivile ivuga ko abaturage bagikomeje kugira ubwoba, kubera ko icyari kigambiriwe n’abakoze ubu bwicanyi kitaramenyekana neza. Abategetsi bo bavuga ko bishoboka ko ababikoze ari abajura bashakaga kwiba abamotari moto za bo, ariko bakemeza ko iperereza ryimbitse rikomeje.

Umujyi wa Kasumbalesa uhana imbibi na Zambia
