AmakuruPolitiki

RDC: Visi Perezida wa Sena yeguye kubera kwanga ko itegeko nshinga rivugururwa

Senateri Modeste Bahati Lukwebo yatangaje ko yeguye ku mwanya we nka Visi Perezida wa Sena muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igitutu cyakomeje kumukandamiza nyuma y’uko adashyigikiye impinduka z’itegeko nshinga.

Ibiro ntaramakuru bya Congo byemeza ko byabonye kopi y’iyi baruwa y’ukwegura, aho Bahati asobanura ko imwe mu mpamvu zitumye afata icyemezo ari “umwuka wa politike uriho ubu”.

Uyu mugabo yeguye mu gihe Sena yari imaze gutegura gushyiraho komisiyo izareba uburyo yakurwa ku mwanya we, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Congo bibivuga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Bahati yari yabwiye abanyamakuru ko adashyigikiye umushinga w’impinduka ku Itegeko Nshinga, wari witezwe ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi, UDPS, akaba ari na ho we ayoboye. Uwo mushinga ugamije gukuraho ingingo ihagarika Perezida Félix Tshisekedi kwiyamamariza manda ya gatatu.

Bahati yagaragaje ko mbere yo guhindura inyandiko z’itegeko nshinga, hakwiye “guhindura imitekerereze” mu bantu.

Nubwo yaje gusaba imbabazi ku magambo ye, igitutu cyakomeje gumubaho cyatumye afata icyemezo cyo kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena. Biteganyijwe ko azakomeza gukorera abaturage nka senateri.

Iyi ngingo yo guhindura itegeko nshinga rya RD C ikomeje guteza impaka zikomeye mu baturage, cyane cyane mu gihe amatora akomeye ateganyijwe muri Kuboza 2028, ubwo manda ya kabiri ya Tshisekedi izarangira.

Senateri Bahati Modeste Lukwebo

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *