AmakuruImikino

RDC yatanze ikiruhuko cyishyurwa mu gihugu cyose cyo kwishimira intsinzi y’ikipe ya bo

Mu rwego rwo kwizihiza intsinzi y’ikipe y’igihugu ya RDC, Léopards, mu gutahukana itike yo gukina Igikombe cy’Isi 2026, Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo mu gihugu yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026, ari umunsi w’ikiruhuko kandi wishyurwa ku gihugu hose.

Uyu mwanzuro udasanzwe washyizweho hagamijwe kwemerera abaturage bose kwizihiza uyu muhango mu mahoro, mu bumwe no mu ishema ry’igihugu, nk’uko byatangajwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo n’ubuyobozi bw’Igihugu buhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka.

Mu itangazo ryashyizweho umujkono na Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Ferdinand Massamba wa Masamba, yatangaje ko iki cyemezo kidasanzwe ari kimwe mu bikorwa bigamije gushyigikira ibyishimo by’abaturage no kubashimisha nyuma y’iyi ntsinzi ikomeye y’igihugu mu mupira w’amaguru, aho Léopards yerekanye ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Abaturage bose bategerejwe ku buryo bazizihiza uyu munsi mu buryo bw’umwihariko, mu byishimo no mu kwishimira ishema ry’igihugu.

Ikipe y’igihugu ya RDC yatsinze iya Jamaica igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wa kamarampaka wo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026. Ni igitego cyatsinzwe na Alex Tuanzebe.

Alex Tuanzebe ni we watsinze igitego cyahesheje intsinzi ya RDC mu mukino wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Jamaica (Ifoto: THE STANDARD)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *