Inkuru Nyamukuru

RDC yeguriye Amerika ikirombe gikomeye cya Rubaya kigenzurwa na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ikirombe cya “Coltan” cya Rubaya, kiri mu maboko y’inyeshyamba za M23, ku rutonde rw’umutungo w’ingenzi iteganya gutanga muri gahunda y’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi bigaragara mu nyandiko ya Leta yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Umuyobozi mukuru muri Leta ya RDC hamwe n’umudipolomate w’Amerika bemeje ko Rubaya yashyizwe kuri urwo rutonde rwatangiwe mu nama yahuje RDC n’Amerika yabereye i Washington ku wa 5 Gashyantare 2026. Iyo nama yari igamije guteza imbere ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro bwari bwemeranyijweho mu Kuboza. Aba bayobozi bavuze ayo makuru batifuje gutangazwa amazina ya bo kubera uburemere bw’iki kibazo.

Nubwo iki kirombe kigenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23 bivugwa ko zishyigikiwe n’u Rwanda, Kinshasa yashyize Rubaya mu mishinga ishaka gukururira ishoramari ry’Amerika mu burasirazuba bwa Congo, ahakungahaye ku mabuye y’agaciro ariko hakomeje kurangwa n’umutekano muke.

Ibi byaha Amerika uburyo bwo kubona tantalumu, icyuma gikurwa muri Coltan kandi cyihanganira ubushyuhe bwinshi, gikoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, mudasobwa, ibice by’indege n’ibyogajuru, ndetse na moteri zikoresha gaz.

Leta ya Congo ivuga ko gusubukura no kongera umusaruro wa Rubaya bizasaba hagati ya miliyoni 50 na 150 z’amadolari y’Amerika. Icyakora, biteganyijwe ko ayo mafaranga ashobora kwishyurwa vuba kubera uko isoko rya tantalumu rikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.

Amerika iri gushaka kubona umutungo kamere utandukanye mu rwego rwo guhangana n’ubukana bw’Ubushinwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro muri Afurika no kubaka ububiko bw’ingenzi bw’ibyuma bifite agaciro gakomeye.

Inyandiko ya Leta ya Congo igaragaza ko Rubaya ishobora gutanga tantalumu ishobora gukurikiranwa neza kandi idafite aho ihuriye n’amakimbirane, bijyanye n’amategeko y’Amerika agenga amasoko ya Leta.

Rubaya itanga 15% bya Coltan yo ku isi yose

Ikirombe cya Rubaya gitanga15% bya Coltan icukurwa ku isi yose (Ifoto: REUTERS)

Rubaya iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ifite ibihumbi by’amatoni ya Coltan iri hagati ya 20% na 40% mu bigize tantalumu. Itanga hafi 15% bya Coltan icukurwa ku isi yose, kandi icukurwa n’abaturage bakennye bayicukura n’intoki bakinjiza amafaranga make ku munsi.

Iki kirombe n’imisozi igikikije biracyagenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23. Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko ubu bugenzuzi bwatumye habaho magendu y’amabuye y’agaciro ajyanwa hanze ya Congo nk’uko Reuters ibitangaza. UN ivuga ko izi nyeshyamba zinjiza nibura amadolari 800,000 buri kwezi akomoka ku misoro ishyirwa ku musaruro wa Coltan ya Rubaya no ku bucuruzi bwa yo.

M23 n’umutwe wa politiki uyishamikiyeho wa AFC bari mu bihano by’Amerika, kandi ntibari mu masezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda yashyigikiwe na Perezida w’Amerika, Donald Trump mu Kuboza umwaka ushize. Gusa nubwo ayo masezerano yasinywe, imirwano iracyakomeje.

AFC/M23 yanenze ayo masezerano y’ubufatanye mu mabuye y’agaciro, iyita arimo amakosa akomeye, ivuga ko Kinshasa itagomba kugirana amasezerano mashya mu gihe imirwano igikomeje.

Umwe mu bayobozi b’uyu mutwe yabwiye Reuters ko intego ya bo atari amabuye y’agaciro ahubwo ari ukubohora abaturage ba bo. Yavuze kandi ko kuba Kinshasa itanga Rubaya kandi itayigenzura bigamije gukurura Amerika kugira ngo ifashe mu kuyigarura mu maboko ya Leta ya Congo.

Yongeyeho ko uruhushya rwo gucukura rutari mu maboko ya Leta ya Congo ahubwo rufitwe n’ikigo cyigenga, bityo ko mu gihe habaho impaka byagaragaza ko Perezida Félix Tshisekedi atagenzura ibirombe byose by’igihugu. Yanze gutanga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’uburenganzira kuri iki kirombe.

Leta ya Congo ntiyahise itanga igitekerezo kuri ayo makuru.

Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Marco Rubio, ku wa 4 Gashyantare (Ifoto: Ibiro bya Perezida wa RDC)

Uburenganzira bwihariye ku mishinga

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yatangaje ko Congo yashyikirije ku mugaragaro urutonde rw’umutungo w’ingenzi muri iyo nama yo ku wa 5 Gashyantare, ariko ntiyatangaje ibiwuriho.

Muri ayo masezerano, ibigo byo muri Amerika bizahabwa uburenganzira bwihariye ku mishinga iri kuri urwo rutonde. Amerika ivuga ko ibi bigamije guteza imbere ishoramari riboneye, guhanga imirimo no gufasha mu kubaka ituze rirambye muri Congo.

Ibindi bikorwa biri ku rutonde birimo ikirombe kinini cya lithium cya Manono muri Tanganyika, umushinga wa Chemaf w’umuringa na cobalt muri Haut-Katanga na Lualaba, kwagura uruganda rwa STL Germanium–Gallium i Lubumbashi, ndetse n’imishinga itatu yo gutunganya cobalt.

Hari kandi imishinga y’amashanyarazi ifitanye isano na Gecamines, uruhare rwa Congo mu mushinga wa gari ya moshi wa Lobito uhuza Afurika yo hagati n’ibihugu byo mu Burengerazuba, ndetse n’ibirombe bya zahabu nka Kibali South na Moku Beverendi.

Congo n’ibigo bimwe byo muri Amerika cyangwa ibihugu biyishyigikiye bamaze gusinya amasezerano ya mbere ajyanye n’itangwa ry’amabuye y’agaciro muri iyi gahunda igamije kugabanya ububasha u Bushinwa bumaze igihe bufite ku mabuye y’agaciro ya Congo.

Icyakora, inyandiko ya Leta ntigaragaza amazina y’ibigo byegerejwe cyangwa niba ibiganiro byatangiye ku mugaragaro.

Perezida Trump na Tshisekedi ubwo basozaga i iganiro i Washington nyuma yo kwitabira amasengesho yo gusabira Amerika ku wa 5 Gashyantare (Ifoto: Ibiro bya Perezida wa RDC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *