RDF ishobora kuva muri Mozambique nyuma y’ibihano n’ibibazo by’inkunga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo mu butumwa bwo guhangana n’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, mu gihe hataboneka inkunga irambye izifasha gukomeza akazi ka zo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga X, Nduhungirehe yasubije ku nkuru yatangajwe na Reuters isubiramo amagambo y’umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we wari wavuze ku nkuru ya Bloomberg ivuga ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique.
Nduhungirehe we yashimangiye ko atari ugushidikanya, ahubwo ko bizakorwa niba inkunga itabonetse, agira ati: “Si ukuvuga ko u Rwanda rushobora gukura ingabo, ahubwo ni uko u Rwanda ruzakura ingabo muri Mozambique niba nta nkunga ihoraho ibonetse yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.”
Inkuru ya mbere ya Bloomberg yari yatangaje ko inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaga ku ngabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Force (RDF), ziri muri Mozambique ishobora kurangira muri Gicurasi uyu mwaka, kandi ko nta gahunda ihari yo kuyongera. Mu 2024, EU yari yahaye RDF inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro (asaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ibi bije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano RDF n’abajenerali bane mu ntangiriro z’uku kwezi, ibashinja gufasha umutwe wa M23 mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Hari impungenge ko ibyo bihano bishobora kugira ingaruka ku bikorwa RDF igiramo uruhare mu mahanga.

Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ubuyobozi bwa Congo n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu kuwutera inkunga y’abasirikare n’ibikoresho. Icyakora leta y’u Rwanda irabihakana, ivuga ko ibyo ikora ari ingamba z’ubwirinzi.
Nyuma y’ibihano byafatiwe RDF, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abadipolomate i Kigali ko igihugu gikeneye ingamba zo kurinda umutekano wa cyo bitewe n’amateka n’aho giherereye, asobanura ko izo ngamba zigamije gusa kurinda igihugu.
Mu gusubiza ku nkuru ya Reuters ku wa Gatandatu, Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko u Rwanda rwashoye amafaranga menshi ndetse abasirikare ba rwo bakitanga mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado.
Yavuze ko ibyo byafashije abaturage bahunze gusubira mu ngo za bo, abana gusubira ku mashuri, ubucuruzi bwongera gukora ndetse n’imishinga minini ya gaze ya LNG yongera gutangira. Yavuze ko bitumvikana kuba abasirikare b’u Rwanda banengwa cyangwa bagashyirwaho ibihano n’ibihugu byungukira cyane mu mutekano bagize uruhare mu kugarura.
Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye kuva muri Mozambique mu gihe imbaraga n’ibyo rwagezeho bitaba byubashywe.
Mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 ku busabe bw’icyo gihugu kugira ngo bafashe kurwanya imitwe y’intagondwa yari yarateje umutekano muke muri Cabo Delgado. Nyuma y’aho, Perezida Kagame yavuze ko uwo mubare waje kwiyongera ukagera hafi ku 2,000.
Ingabo z’u Rwanda zafashije no kurinda ibikorwa by’ishoramari bya gaze ya LNG bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari, birimo imishinga ya kompanyi z’amahanga nka TotalEnergies yo mu Bufaransa na ExxonMobil yo muri Amerika.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu Banyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze bagiye banenga kohereza ingabo mu mahanga, bavuga ko zisa n’izirinda inyungu z’ibihugu bikomeye kurusha iz’igihugu.
Ibi byose bibaye mu gihe ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryatangaje ko ikipe ya APR Basketball Club itazitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riterwa inkunga na National Basketball Association (NBA), ahubwo ikazasimburwa na RSSB Tigers.
BAL yatangaje ko APR izasimburwa mbere y’uko imikino y’itsinda rya Kalahari Conference itangira muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 27 z’uku kwezi. Nta mpamvu yatangajwe ku cyemezo cya APR, nubwo bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byakeka ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibihano Amerika iherutse gufatira RDF.