REG na WASAC ku isonga mu kurya ruswa
Ubushakashatsi bushya bw’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI Rwanda) bwerekanye ko ruswa mu gihugu yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize, ariko serivisi z’inzego z’ibikorwaremezo, zirimo Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), ziri ku isonga mu kugaragaramo ruswa.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025 ubwo TI Rwanda yagaragazaga raporo y’uko ruswa ihagaze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2025.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bwagaragaje ko urwego rw’abikorera ni rwo rugaragaramo ruswa cyane kurusha izindi nzego, ku kigero cya 8,9%, rikurikirwa na polisi y’u Rwanda ku kigero cya 6,2%, mu gihe izindi nzego za Leta zifatanyije ziri ku kigero cya 6,1%.
Serivisi zakunze kugaragaramo ruswa cyane harimo: gutanga ibyemezo byo kubaka, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ibyangombwa by’ubutaka, imyanya y’akazi, cyane cyane mu bigo by’abikorera, serivisi z’inzego zigengwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, zirimo REG na WASAC.
Ibi byagaragajwe nk’aho ari ho ruswa ikunze kugaragarira abaturage, kandi TI Rwanda ivuga ko iyi myanya n’izi serivisi zikomeje kuba ahantu h’ingenzi hagomba gufatwa ingamba zikomeye mu kurwanya ruswa.
Nubwo ruswa mu Rwanda yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize, ubushakashatsi bwa TI Rwanda bwerekana ko hakiri ibigo n’inzego byugarijwe cyane na ruswa, by’umwihariko REG na WASAC. Ibi birasaba kongera imbaraga mu gucunga neza imiyoborere, kugira ngo abaturage bakomeze kwizera serivisi za leta kandi ruswa igabanuke kurushaho.
