Reka urwenya ugaruke mu rugo-Minisitiri w’Intebe abwira Bobi Wine
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yasabye Perezida w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, guhagarika ibyo yise “urwenya” agasubira iwe mu rugo.
Mu kiganiro yahaye televiziyo yo muri Uganda, Nabbanja yavuze ko amagambo avuga ko inzego z’umutekano ziri guhiga Bobi Wine atari yo, anahakana ko hari urwego urwo ari rwo rwose rumukurikirana.
Yavuze ko nta rwego rw’umutekano rushakisha Bobi Wine, amusaba gusubira iwe akabana n’umuryango we mu buzima busanzwe. Yanamushinje kuyobya abayoboke be ababwira ko ashakishwa n’inzego z’umutekano ngo afatwe.
Nabbanja yagize ati: “Nta muntu n’umwe uri gushakisha Robert Kyagulanyi Ssentamu. Akwiye guhagarika ibyo gukinisha abantu urwenya agasubira mu rugo iwe. Ari kuyobya no gukinisha ibitekerezo by’abamushyigikiye n’abamukurikira”.
Icyakora, Bobi Wine we akomeje gutsimbarara ku mvugo ye avuga ko inzego z’umutekano zimukurikirana, kandi ko byamuhatiye kutaba iwe kuva ku itariki ya 15 uku kwezi, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Aya magambo atandukanye akomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abayoboke b’impande zombi bakomeje kwibaza uwaba ari kuvuga ukuri.
Uretse kuba Minisitiri w’Intebe yasabye Bobi Wine kugaruka iwe, mu minsi ishize, Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo, akaba n’umuhungu wa Perezida Kaguta, yasabye abasirikare kumushyikiriza Bobi Wine, yaba ari muzima cyangwa umupfu.


