RIB Yakomoje kuri G-Tuff n’indirimbo ye
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rutigeze ruhamagaza G Tuff bitewe n’indirimbo aherutse gukora imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga.
Ni indirimbo abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yuzuyemo amagambo ayirimo y’ ibishegu atakavugiwe mu ruhame.
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana amakuru ko RIB yahamagaje uyu musore ngo abazwe kuri iyi ndirimbo ye itavugwaho rumwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko batigeze bahamagaza G Tuff ndetse ko n’iby’indirimbo ye batarabyitaho.
Ati “Uwo uvuze ntabwo turamwitaho pe, ntabwo turamuhamagaza mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, indirimbo uvuze njye ubwanjye sindayitaho, ni indirimbo ivuga iki irimo ibiki?”
Dr. Murangira yavuze ko inshuro nyinshi ikintu bitaho cyane ari abaturage, kuko uwakoze indirimbo we yatanze icyo afite.
Yakomeje agaragaza ko akaga gakomeye mu Isi y’imbuga nkoranyambaga atari umuntu wasangije abamukurikira ibintu bitari byiza, ahubwo ari abantu bashima, bagashimagiza ibyo bintu.
Ku rundi ruhande, Dr. Murangira yavuze ko ikibazo cy’abakora ibihangano nk’ibyo ndetse n’ababyamamaza kiri buze kwigwaho nta gutoranya.
Ati “Abo nabo bafite uruhande rwabo ruza kwigwaho kandi nta gutoranya, abo bose biraza kwigwaho bisuzumwe kuko ibyo navuze sosiyete nyarwanda ikwiye kubaho mu mudendezo.”
Dr. Murangira yongeyeho ko uwakoze igihangano nk’iki akabona adakurikiranywe adakwiye gushyekerwa ngo yumve ko abantu bashimye ibyo akora.
Aha yifashishije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti ‘agashyekero kayirazamo’ bishatse kuvuga ngo agashyekero karaza inkware mu mutego.

