RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore we bakekwaho kwica abantu batatu
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ndayisaba Félicien n’umugore we Imanishimwe Rebecca batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica abantu batatu, gushinyagurira no guhisha imibiri ya bo.
Igihe dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026 nyuma y’iperereza ku bantu bari baraburiwe irengero barimo Tuyizere Violette (30), Ndayisenga Alexis (25) na Iradukunda Pacifique (21).
Mu isakwa ryakozwe, abagenzacyaha basanze ibice by’imibiri by’abantu byarajugunywe mu cyobo cy’umusarane mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Ndayisaba yemeye ko yishe aba bantu batatu mu bihe bitandukanye, aho yavuze ko murumuna we Alexis yamwishe mu 2021, mu gihe Iradukunda na Tuyizere yabishe mu 2026. Iperereza rigaragaza ko Iradukunda na Tuyizere bishwe bageze iwe bagiye kugura umusaruro w’ibiribwa kuko bari basanzwe ari abacuruzi, kandi ko umugore we akekwaho ubufatanyacyaha.
RIB yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije mu ifatwa ry’abakekwa, isaba n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe ku byaha bakeka.
