RMC yakebuye abanyamakuru bahuza akazi n’ubuvugizi bw’ibindi bigo
Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, rwongera gucyebura abanyamakuru bafatanya akazi k’itangazamakuru no kuvugira ibigo bitandukanye.
Uru rwego ruyobowe na Mutesi Scovia rwagarutse kuri ibi nyuma yo gushimira Umunyamakuru wa Radio/TV10, Ngabo Roben wasezeye kuri Rayon Sports bari bamaze imyaka 6 bakorana.
Banditse bagira bati “ Ngabo Roben, RMC ibashimiye umusanzu mukomeje gutanga mu itangazamakuru by’umwihariko mu gisata cya siporo.”
RMC yaboneyeho umwanya wo gukebura abanyamakuru gukomeza kubahiriza ingingo ya 16 ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru ivuga ko abanyamakuru badakwiye kubangikanya akazi k’itangazamakuru n’indi mirimo irimo kuvugira ibigo runaka.
“Tuboneyeho n’umwanya wo kongera kwibutsa abanyamakuru bose kubahiriza ibikubiye mu ngigo ya 16 y’Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, igira iti ‘Akazi k’abashinzwe itangazamakuru, ak’ubuvugizi bw’ibigo cyangwa indi mirimo ijyanye n’iyi ntibangikanywa n’umwuga w’ubunyamakuru”.
Muri iyi minsi RMC iri mu bikorwa byo gushyira ku murongo abanyamakuru ndetse no gukemura ibibazo by’amakimbirane no kutumvikana kwa hato na hato gukomeje kugaragara cyane cyane mu banyamakuru ba Siporo.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nibwo Ngabo Roben wakoraga akazi k’itumanaho yasezeye Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu ari muri iyi kipe.
Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino asanzwe yumvikanamo kuri Radio 10, uyu munyamakuru yavuze ko ku wa 4 Gashyantare, yandikiwe ‘e-mail’ na Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, amusaba kujya akorera ku biro by’ikipe biri mu Kiyovu, buri munsi kuva Saa 09:00 kugeza Saa 17:00.
Ati “Nkimara kubona iyo e-mail nahise mvuga nti bya bintu noneho byabaye. Kuko babizi ko ntareka Radio impemba neza kurushaho, impembera igihe, icyo bashaka ni ukunyiyenzaho kugira ngo dutandukane.”
Yongeyeho ko yasabye Murenzi ko babonana, amubaza impamvu bahisemo kumwandikira n’icyo yakoze, undi amusubiza ko “ari ibya kinyamwuga.”
Ati “Twaraganiriye, musaba uburyo nakomeza kubihuza arabyanga, musaba ukwezi ko guhitamo arabyanga, ampa iminsi ibiri.”
Ngabo yavuze ko ku wa 10 Gashyantare, yakiriye indi e-mail ivuga ko “wananiwe kubahiriza ibyo usabwa n’amasezerano. Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro, nibitatunyura tuzagufatira imyanzuro.”
Uyu munyamakuru yavuze ko atishimiwe n’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports kuko yafatwaga nk’umuntu wa hafi wa Twagirayezu Thaddée wavuye ku buyobozi bw’ikipe mu Ugushyingo.

