Rubavu: Amarira n’intimba mu gushyingura uwishwe atewe umusumari mu mutima
Amarira n’agahinda byari byose ku bagize umuryango wa Nyabyenda Narcisse, wishwe atewe umusumari mu mutima, ndetse n’abaturanyi be, ubwo bamushyinguraga mu Mudugudu wa Rucyamu, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero w’Akarere ka Rubavu.
Uyu musaza yishwe n’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 amuteye umusumari mu utima, ubwo yari kurwana n’umwana we, uyu musaza agasohoka aje kubakiza.
Umwe mu baturage uzi iby’uru rupfu yagize ati: “Umwana we yarimo arwana n’undi musore w’urungano rwe, noneho Nyabyenda asohoka agiye gukiza, ari kuvuga ngo: ‘Nyamara hano hanze bagiye kwicana’. Noneho agiye gukiza, uwo muhungu aramubwira ngo: ‘Ni wowe nashakaga n’ubundi’. Ahita akura umusumari mu mufuka awumutera munsi y’ibere”.
Undi na we yagize ati: “Yamwigijeyo nk’umwana asanzwe azi. Umusaza agiye kumva yumva ni rimwe gusa, amutera umusumari wo mu gatuza hafi y’umutima. Umukecuru aramubwira ati: ‘Twigendere’. Bageze mu nzu, umusaza akomeza kubabara, batabaza abarimo ubuyobozi gusa bahageze basanga byarangiye”.
Abaturage kandi bakomeza bavuga ko kuba uwo musore yarishe Nyabyenda yari yabigambiriye cyangwa akaba afite abandi bamutumye kuko yaje kumubyutsa iwe ndetse akaza yitwaje n’icyo kumwicisha.
Banavuga kandi ko nyakwigendera yari umuntu mwiza ndetse yabanaga neza n’abaturanyi be kuko ngo yari yaravuye mu Karere ka Rutsiro agiye gukorera ubucuruzi mu Karere ka Rubavu. Babona ko bishobora kuba ari ishyari bamugiriye kuko yuarimo atera imbere.
Uyu musore wivuganye Nyabyenda bakunze kwita Gakara James, amaze kumenya ko yamwivuganye, yahise atoroka, abaturage bagasaba ko inzego zibishinzwe zamushakisha maze yafatwa agahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Umwe mu baturage ati: “Yahise atoroka aragenda ntabwo baramufata. Ntabwo nzi aho yatorokeye. Wasanga yaragiye no muri Congo kuko abantu benshi ino aha bajyayo. Icyifuzo cyacu ni uko aramutse abonetse na we yakatirwa urumukwiriye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uwo musore yamaze gufatwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye agashyikirizwa ubuyobozi. Ati: “Ku mugoroba hari amakuru twamenye avuye mu baturage n’inzego z’umutekano ko yamaze gufatwa kugira ngo ahanirwe icyo cyaha yakoze”.
Nyakwigendera Nyabyenda Narcisse, yavutse mu 1977, asize umugore, abana batanu n’abuzukuru babiri.
