Amakuru

Rubavu: Polisi yarashe ugenda imbere y’abacuruza magendu

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yishe irashe umugabo ugenda imbere y’abakora ubucuruzi bwa magendu, nyuma yo kurwanya abashinzwe umutekano akanakomeretsa umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, aganira na B&B Kigali FM yemeje iby’aya makuru avuga ko yarashwe ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yasagarariye abapolisi bari bari mu kazi kabo ko kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe.

Amakuru ari hanze avuga ko Polisi yari iri mu gikorwa cyo kurwanya abacuruza magendu maze uyu musore akubita inkoni umwe mu bapolisi, nawe ahita araswa arapfa.

Abaturage bavuga ko uwo musore yakubise inkoni uwo mupolisi amwitiranyije n’abaturage kubera ko atari yambaye imyenda y’akazi.

Bivugwa ko amayeri mashya y’abatwara magendu bagenda mu dutsiko bafite ababarindiye umutekano bitwaje intwaro gakondo, bituma Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu na ryo rikaza ingamba zo kubafata.

Abandi bari kumwe nawe bagera kuri bane bafaswe bafatanywe ibicuruzwa bari bambukanye mu buryo butemewe n’amategeko bamwe bita ubucoracora.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Gisenyi, mu gihe umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu bitaro bya Gisenyi, umupolisi wakomerekejwe we ajyanwa kwa muganga.

Polisi yibukije abakora ubucuruzi bwambukiranya imipika kujya banyura ahabugenewe ( ku mipaka) kandi bakirinda kurwanya inzego z’umutekano.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *