AmakuruUbuzima

Rubavu: Umusore w’imyaka 27 arashinjwa kwivugana se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu burimo bukurikirana umusore w’imyaka 27 ushinjwa kwica se umubyara akoresheje ibuye, amuhoye ko yahinze umurima yari yaramuhaye.

Ibyo byabaye ku itariki ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari ka Kareba, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, ubwo uregwa yatahaga agasanga se yahinze umurima we, maze amutura hasi akamukubita ibuye inshuro eshatu mu mutwe kugeza apfuye.

Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa yemeye icyaha, asobanura ko yabitewe n’umujinya yatewe na se kubera gusanga yamuhingiye umurima.

Icyaha akurikiranyweho, ni ubwicanyi bushyizwe mu bikorwa ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igifungo cya burundu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *