Rugaju Reagan yasabye imbabazi
Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga umunyamakuru Rugaju Reagan yasabye imbabazi abakunzi be ndetse n’abababajwe n’amashusho ye yasakaye kuri izi mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa Reagan yasangije abamukurikira Rugaju yavuze ko ibyabaye byatewe n’uburakari bw’ibinyoma yari amaze igihe avugwaho.
Rugaju Reagan yashimangiye ko imyitwarire yagaragaye itari isanzwe imuranga.
Yanditse agira ati “Muraho! Niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Mu by’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho.”
Yakomeje agira ati “ Uwo muntu si we ndi we. Nsambye imbabazi kuri buri wese wababajwe n’ibyo nakoze kandi ntibizongera. Amahoro.”
Rugaju yashimiwe n’abakurikira nyuma y’ubu butumwa, bamwe bamwereka ko banejejwe no kumubona asaba imbabazi ariko banamusaba kongera gushyira imbaraga ku biganiro bya siporo ndetse no kuba umunyamwuga.

