AmakuruUbuzima

Ruhango: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bahangayikishijwe n’abahebyi

Abakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango, COMIRUMWE, bahangayikishijwe n’ihohoterwa bakorerwa n’itsinda ry’abiyise “abahebyi” babahohotera bitwaje intwaro gakondo.

Nk’uko bitangazwa na Kubwimana Eric, gapita wo mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya kompanyi COMIRUMWE giherereye mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, avuga ko babangamiwe n’ihohoterwa bvakorerwa n’itsinda ry’abahebyi barindwi.

Yagize ati: “Twari turi hariya hepfo mu mugezi turi koza amabuye, haza abo bita abahebyi bafite imihoro, bari barindwi”.

Abacukuzi bakomeza bavuga ko ku wa Kane w’icyumweru gishize, bakorewe ubugome budasanzwe n’aba bahebyi kuko bateye site bari gutunganya ngo bayicukuremo amabuye y’agaciro. Bakubise gapita n’abandi bakozi. Bakihagera, bibye amabuye y’agaciro maze bayikoreza abayacukura bayageza kuri moto zari zitwaye abo bahebyi.

Gapita yakomeje agira ati: “Badukoreye n’uwo musaruro batuzamukana aha ngaha. Bagenda badukubita, hari ku manywa, saa cyenda n’igice. Twarakubiswe, twarahungabanye kubera n’izo ntwaro bari bafite. Baduteye ubwoba, n’umusaruro twari dufite bawutwaye. Batwaye nk’ibiro makumyabiri (20)”.

Undi mu bacukura amabuye y’agaciro yavuze ko bifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo n’ubwa Nyarusange wo muri Muhanga bihana imbibi, bakorana mu gukumira ubwo bugizi bwa nabi. Ati: “Ubwo rero twebwe twifuzaga ko ubuyobozi bwa Mwendo n’ubwa Nyarusange bwagira icyo bukora bityo hatazagira umuntu ugwa aha hantu”.

Abo bahebyi banabwiye gapita ko uretse kumusanga muri icyo kirombe, bazanamusanga iwe mu rugo.

Uretse kubangamira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aba bahebyi banatwaye telefoni zirimo iy’umukuru w’umudugudu umwe wo mu Murenge wa Mwendo wari waje kwaka akazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakimenye ariko ko iyi kompanyi itigeze itanga ikirego ko ahubwo cyatanzwe n’umwe mu bakubiswe bityo agasaba COMIRUMWE gutanga ikirego.

Yagize ati: “Kuko niba ari umukozi wa yo ikwiye kubigaragaza ikaza igatanga ikirego iperereza rigakomeza”.

Yakomeje avuga ko hari bane bafatiwe mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Ikibazo cy’abatera kompanyi zicukura amabuye y’agaciro bagamije kuziba umusaruro gikunze kugaragara mu duce dutandukanye ari yo mpamvu inzego zishinzwe umutekano zisaba ba nyiri izo kompanyi gukaza umutekano w’aho bakorera.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *