AmakuruUbuzima

Ruhango: Arasaba ubufasha nyuma yo kubyara impanga z’abana batatu ku myaka 19

Niyigena Grace w’imyaka 19 y’amavuko ukomuka mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango w’Akarere ka Ruhango arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka impanga z’abana batatu ku wa 6 Ugushyingo, akaba nta bushobozi afite kuko bamaze ukwezi bitabwaho n’Ibitaro bya Gitwe.

Ubwo yaganiraga na TV1 yagize ati: “Nabyaye abana batatu. Nkeneye ubuvugizi kuko ntabwo nari mbiteguye. Nari nzi ko nzabyara umwe, ngeze kwa muganga bambwira ko ari batatu kandi mfite ibikoresho by’umwana umwe. Ubu ndi ku Bitaro bya Gitwe ntabwo baransezerera”.

“Ikingoye ni ukwishyura ibitaro no kubona amata y’abana kuko sindi kubahaza. Kuko umwana mutoya yavutse afite ikibazo bisaba kumushyira mu cyuma, rero birangora cyane. Nabasabaga ko mwamfasha nkarera aba bana”.

Se w’uyu mukobwa, Habimana Ezechias, avuga ko na we ari umukene ko ibisabwa ngo arere abuzukuru be batatu bavukiye rimwe atabifite: “Yagize ati: “Ubu agiye kumara ukwezi mu Bitaro bya Gitwe. Bavukiye amezi arindwi kandi nta bushobozi mfite ni ukwirya nkimara”.

Abaturanyi ba Habimana bavuga ko atunganiwe, atakwibashisha kurera abo buzukuru be. Ibi babivuga bashingira ku kuba kubyarira abana mu rugo [nta mugabo] ari ibintu bigora cyane bikaba akarusho kuba uyu mukobwa yarabyaye abana batatu icyarimwe.

Habimana avuga kandi ko yagiye ku biro by’umurenge n’iby’akarere ariko akahava nta cyizere ahawe cy’uko azafashwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko hari ubufasha butangirwa ku murenge ko yakwegera ubuyobozi bw’umurenge bukamufasha.

Yagize ati: “Hari ubufasha dutangira ku murenge. Yakwegera ubuyobozi bw’umurenge bukamufasha”.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2024, yerekana ko ababyeyi bakiri bato (bari hagati y’imyaka 15 na 19) babyarira iwabo bari ku kigero cya 5.9%.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *