AmakuruUbuzima

Ruhango: Umugabo yateye kwa sebukwe arabatema

Umugabo witwa Minani Steven w’imyaka 25 y’amavuko, yatemye nyirabukwe, Mukandekezi Patricia w’imyaka 70 y’amavuko na sebukwe, Ngiruwonsanga Ezekiel, abaziza umukobwa bamushyingiye.

Uyu mugabo usanzwe avugwa ko ari umujura, abaturage bavuga ko yavuye mu Murenge wa kabagari aho atuye tariki ya 30 Ugushyingo 2025 hanyuma agatera kwa sebukwe, mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Rubona ko mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango.

Si ibyo gusa kandi kuko yanakomerekeje umugore we, Umutoniwase Alice w’imyaka w’imyaka 23 y’amavuko, wari warahukanye.

Nk’uko yabitangarije TV1, Alice yagize ati: “Yaje yarubiye, acukura munsi y’urugi arasesera, asanga umusaza n’umukecuru aho bari baryamye, yahise amukubita icyuma mu gahanga, arongera amutera n’ikindi ku irugu no mu mavi. Ahantu hose aramwangiza, umukecuru na we avuza induru aba amukubise icyuma ku rutugu”.

Yakomeje agira ati: “Nanjye mba ndabyutse, nari mfite umwana musiga arira mu cyumba cya wenyine, ndaza ncana amatara, mu gihe nkihagera mbona ni we. Yahise amfata, antera icyuma mu musaya”.

Ngiruwonsanga avuga ko Alice yanze kubana n’uwo mugabo kubera ingeso ze mbi. Ati: “Umugore yanze kubana na we kubera ingeso ze mbi. Kuko umugore wemeye kubana n’umugabo wiba, na we aba yiba. Uwo mugabo aramutse agaragaye leta igomba kumuhana kuko afite ingengabitekerezo mbi. Umuntu utinyuka gutera sebukwe yaramuhaye umugeni si uwo kuba mu bantu”.

Alice yavuze ko yahukanye kubera kwanga kubana n’umujura ndetse ngo uwo mugabo we akavuga ko yari aje kubica kuko bamumeneye amabanga.

Ati: “N’ubundi yari yaragambiriye ko azanyica kubera y’uko ngo navuze ko ari umujuwa wiba ihene”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yamaze guta muri yombi uwo mugabo ku bufatanye na RIB.

Yagize ati: “Polisi ihageze, yajyanye abo bakomeretse ku Bitaro bya Gitwe aho bari kwitabwaho n’abaganga, hanyuma uwakoze ibi na we arakurikiranwa arafatwa, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari. Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza”.

Polisi ihora igira inama abaturage kwirinda gukora ibyaha by’urugomo kuko ntawabikora ngo acike kandi amategeko agomba kubahirizwa.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *