AmakuruUbumenyi

Rulindo: Bahangayikishijwe n’umubare munini w’abana bata ishuri

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kamatongo, Akagari ka Budakiranya, Umurenge wa Cyinzuzi muri Rulindo, bavuga ko bahangayicyishijwe cyane n’umubare munini w’abana bata ishuri bakajya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abenshi bakunze kwita “igipari”.

Nk’uko tubikesha TV1, abo baturage bavuga ko abana benshi, guhera ku myaka itanu, bata ishuri bakurikiye amafaranga.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ikibazo dufite ino aha ngaha ni abana bakiri batoya batajya ku ishuri, bakurikiranye amafaranga yo mu mabuye y’agaciro. guhera ku myaka itanu, umwana aba atangiye kumenya gasegereti”.

Nubwo abana benshi bata ishuri, bamwe mu babyeyi bavuga ko babiterwa n’imibereho mibi. Uyu yagize ati: “Ni imibereho mike mu rugo rw’abantu. Niba mfite abana batanu nkaba ndi gukorera 1,500 Rwfr cyangwa 2,000 Rwfr, kandi uwo mwana najya aho ngaho agakorera 2,000 Rwfr bye sinzi ko azabasha gusubira ku ishuri kandi azi ko se yaraye amugaburiye ibijumba bisa”.

Bavuga ko bafite impungenge zikomeye kuko abana baretse ishuri ari bo bishora mu bikorwa by’urugomo n’imyitwarire mibi ishobora gutuma batazagira ejo hazaza heza.

Uyu yagize ati: “Ibyo ngibyo ko bizagira igihe bigahagarara, ubwo urumva bazimarira iki batazi gusoma no kwandika”?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Habumuremyi Thadee, arasaba abayeyi gutuza no kugira icyizere kuko abayobozi bamwe b’amashuri n’abo mu nzego z’ibanze bagiye gufatanya gushishikariza abana kwiga ndetse no kureka kwishora mu bikorwa by’ubupari.

Yagize ati: “Ejo dufite inteko y’abaturage, tuzaza tubahumurize ndetse n’abishora mu bikorwa by’urugomo babireke nk’urubyiruko tubibaganirize ko bibujijwe. N’ababyeyi tubahuymuriza ko ubuyobiozi duhari n’ibigo bihegereye bihari turafatanya kugira ngo dufatanye gushishikariza abana kwiga”.

Iki kibazo cyakunze kugaragara muri aka gace ndetse no mu murenge bahana imbibi wa Masoro, bavuga ko kimaze gufata indi ntera kuko umubare w’abana bata ishuri ukomeza kwiyongera. Bityo ko basaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu by’uburezi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *