Rulindo: Umugore akekwaho kwiyicira umugabo afatanyije n’amahabara ye bakamujugunya mu cyobo cy’amazi
Intimba n’agahinda ni byinshi ku baturage bo mu gasanteri ka Ntarabana ko mu Murenge wa Ntarabana w’Akarerere ka Rulindo, kubera urupfu rw’umugabo witwa Gasigwa, bikekwa ko gishwe n’umugore we afatanyije n’amahabara ye, bakamujugunya mu cyobo cy’amazi.
Uyu mugabo yaje gukurwa muri iki cyobo cyari mu mbuga y’aho atuye yambaye bote gusa ahandi ameze nk’uko yavutse.
Ibi ni byo abaturage bashingiraho bavuga ko yishwe n’umugore we afatanyije n’amahabara ye bakamujugunya muri icyo cyobo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso binyuranye n’uko uwo mugore we avuga ko yari agiye kureka amazi bikarangira aguye mu cyobo.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Imvura yaguye saa sita aryamye kandi namwe murabona ko yambaye ubusa. Murabona ko yavanywe mu nzu yishwe. Navuga ko hishwe n’umugore we. Gasigwa yari umuntu utuje w’inyangamugayo. Yangaga urubwa no guteza induru mu rugo rwe. Nubwo abaturage banga kubivuga, Gasigwa yazize inshoreke z’uwo mugore”.
Undi na we yagize ati: “Ni ukuri turababaye cyane kubera urupfu rw’uwo mubyeyi gusa Imana imuhe iruhuko ridashira. Isomo byadusigira ni uko abagore twakundana n’abagabo bacu kuko tuba twarahuye dukundana ntitwakagombye guhemuka gutyo”.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike abagabo bo muri aka gace batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko bakomeje gukubitwa n’abagore ndetse bamwe mu bagabo bagahitamo kuzinga utwangushye bagahunga.
Abaturage bavuga ko ubusanzwe, uyu muryango wabanaga mu makimbirane ndetse ko atari ubwa mbere uyu mugore yari ajugunye umugabo we mu cyobo.

Isantere ya Ntarabana
