AmakuruUbuzima

Kamembe: Bahimbye isoko mpuzamahanga ry’urumogi bise “Jamaica”

Bamwe mu baturage bo mu Rushakamba, Akagari ka Kamashangi k’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi banywa urumogi ku mugaragaro, bavuga ko hari isoko mpuzamahanga ry’urumogi bahaye izina rya “Jamaica” nk’uko TV1 ibitangaza.

Ubwo umunyamakuru yahageraga, bamwe mu bo baganiriye baniyemerera ko banywa urumogi, bahamije ko ari ku isoko mpuzamahanga ry’urumogi. Umwe muri bo yagize ati: “Iri ni isoko mpuzamahanga, hano bahita nko muri Jamaica.”

Undi na we yavuze ko nubwo hacururizwa urumogi ariko abarucuruza batavuka muri ako gace. Ati: “Umuntu uruhacururiza ntushobora no gusanga avuka ino cyangwa atuye hano hafi. Ushobora gusanga yavuye za Shagasha cyangwa Munyove”.

Undi yunzemo ati: “Nta kavukire icuruza urumogi. Usanga bava za Bugarama cyangwa hakurya aha muri Kongo (Congo). Ntwabwo kavukire yacuruza urumogi nubwo usanga hari abarunywa”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko baturanye n’umupaka ndetse bagahamya ko urumogi ruva i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hifashishije inzira za panya (inzira zitemewe n’amategeko) zitandukanye.

Uretse kuba bamwe mu batuye aho biyemerera ko banywa urumogi, banavuga ko hari ibindi banywa bita imiriro.

Ati: “Ubundi urumogi ruraciriritse. Hari izindi nzoga hano banywa zitwa imiriro zirimo Simba na Mitunu [bavuga ko ikaze kurusha izindi zose]. Hano usanga bahita California”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, avuga ko iri soko ricuruza urumogi batarizi kuko ritanatanga umusoro.

Yagize ati: “Urumogi ni igicuruzwa kitemewe ku isoko ryo mu Rwanda. Byumvikane ko nk’umuyobozi ahanyuze cyangwa DASSO atahabona abantu bacuruza urumogi. Amasoko yandi ya Kamembe, iyo uhanyuze nta wiruka ngo aguhunge. Abo bandi keretse ubabajije niba bafite ipatanti cyangwa icyemezo kibemerera gukora ubwo bucuruzi bw’urumogi”.

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ingingo ya 263 mu gika cya gatatu mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda rivuga ko: umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge (birimo n’urumogi) cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25), hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20,000,000 Frw).

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *