AmakuruPolitiki

Rusizi: Bategereje abadepite bararambirwa, bugorobye basiga intebe zambaye ubusa

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bategereje abadepite amasaha menshi, ubwo bagombaga kubasura mu mpera z’icyumweru gishize, barambiwe bamwe batangira gutaha urusorongo.

Abadepite bagombaga gusura abaturage b’aba karere, bari babahaye isaha ya saa saba bagahurira ku kibuga cya Karushaririza giherereye mu Kagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe w’Akarere ka Rusizi. Isaha bagombaga kuhagerera si yo bahagereye kuko bahageze saa kumi n’iminota itandatu.

Abaturage babyinnye umudiho bararuha ndetse bamwe barasinzira. Abaganirije TV1 bagaragaje kwinuba cyane bavuga ko bitari bikwiye ko abadepite babatumira bakarinda bakererwa bene ako kageni.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Itandazo ryavugaga ko tugera hano saa saba, nabyuhahirije ku buryo imvura yanshiriyeho sinigeze nugama. Ubu habaye saa cyenda n’iminota 52. Ntabwo ibibazo twagombaga kubaza turi bubibaze kuko buraba bwije. Abasenateri na bo ubushize baraje batugeraho bukeye, ibyo twagombaga kubaza biba bikeya. Ntuye ku mupaka wa Gihundwe na Nkanka, kubera ko ncumbagira ndahagenda amasaha abiri”.

Uyu we yagize ati: “Murumva mutadukerereje? Hari benshi dushakira hanze, ab’i Kamembe dushakira hanze, nta wuhigira mu nzu ye. Ubwo nyine turaburara. Ko ari mwe mwadukerereje. Umuntu uri hano wese araburara?”

Undi na we ati: “Tuba mu mujyi na bo barabizi. Kuba mu mujyi ni uko umuntu akora. Mu gihe navugaga nti: ‘Wenda saa saba baraba bahageze, batuganirize, saa cyenda babe bashoje njye gushakisha, none saa kumi ziri hafi batarahagera’. Ariko bakwiye gukorana n’igihe kuko ni abadepite. Umuyobozi yakabaye intangarugero. Mbaye ndi umuntu ufite uburenganzira namuhana kuko kuva saa saba kugeza iyi saha… ari nka we waje saa saba agategereza umuturage ntibyamushimisha”.

Hon Nabahire Anastase wari uyoboye itsinda ry’abadepite bari baje kuganira n’aba baturage, mu kiganiro n’abanyamakuru, yiseguye ku baturage avuga ko batinze bari mu yindi mirimo.

Yagize ati: “Kwinuba bishobora kuba byaturutse ku kubwirwa isaha, kumwe Abanyarwanda bamenyereye ko niba ushaka gutangira inama saa saba uvuga saa sita, ni cyo nkeka gishobora kuba cyabaye. Ariko icyo umuntu yavuga ni uko mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere n’irya bagenzi banjye twazanye tubiseguraho. Niba isaha twahawe yo kuza kubakira yatinzeho gato, twari mu bikorwa bya bo. Twazanywe no kureba aho ibikorwa bigeze n’ibibazo bihari ngo tuzabikorere ubuvugizi”.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaturage bagiye bagenda urusorongo bigera igihe intebe zisigara zambaye ubusa nubwo Depite Nabahire yakomeje kuvuga.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *