Rusizi: Hari amavuriro y’ibanze amaze igihe ari baringa
Amavuriro y’ibanze azwi ku izina rya “Postes de Santé” amaze igihe kinini adakora hamwe na hamwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi ko mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nk’uko bigaragarira amaso, zimwe mu nyubako zari zagenewe gukoreshwa nk’amavuriro y’ibanze, zatangiye gusaza ndetse izindi zabaye umusaka nk’uko Radio/TV1 ibitangaza.
Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko mu gihe aya mavuriro y’ibanze yaba abegereye byaborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi bitabasabye gukora urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima.
Bavuga ko kubera urugendo rurerure bakora bajya ku bigo nderabuzima, iyo hari umurwayi aremba bikaba ngombwa ko bamuheka mu ngobyi ya Kinyarwanda itwara abarwayi bo bita “inderuzo”. Umwe muri abo baturage yagize ati: “Iyo bibaye ngombwa ko umuntu arwara, bamujyana kwa muganga bamutwaye mu nderuzo”.
Nk’urugero batanga ni urw’Ivuriro ry’Ibanze rya Nyamuzi riherereye mu Kagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, rimaze igihe babwirwa ko rikora nyamara bo bakaribona nk’ishusho kuko iyo hari urwaye bimusaba gukora urugendo rurerure rw’amafaranga 1,500Rwfr kuri moto kugira ngo agere ku Kigo Nderabuzima cya Rwinzuki.
Bamwe mu bayobozi b’imirenge bavuga ko kuba amwe muri aya mavuriro y’ibanze adakora atari umwihariko w’ako karere ko ahubwo ari ikibazo rusange ku rwego rw’Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yagize ati: “Kuba hari amavuriro y’ibanze adakora, ngira ngo ni ikibazo gisa n’aho kiri rusange, hari atarabona abayakoreramo, twavuganye n’ubuyobozi bw’akarere, hari aho baboneka ahandi bakaba bataraboneka, ni ugukomeza ubufatanye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukakalisa Francine, avuga ko muri aka karere hari amavuriro y’ibanze 13 atarabona abayakoreramo. Ati: “Dufite 13 adafite ba rwiyemezamirimo kuko ari bo bagomba kuyakoresha, akenshi usanga ari ahantu kure ari yo mpamvu akunda kubura abantu.”
Gusa akomeza avuga ko nibura 8 yatangiye gukoreshwa nibura ibigo nderabuzima bikoherezayo umuganga rimwe mu cyumweru. Amavuriro bitarakunda gukorerwamo ni 5 mu gihe bategereje gahunda yo guhabwa abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko amavuriro y’ibanze agize 57% by’amavuriro yose yo mu gihugu ariko 20% bya yo akaba adakora cyangwa ntakore neza. Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko nibura 95% by’Abanyarwanda babonera serivisi z’ubuvuzi muri aya mavuriro.
