Rusizi: Hari inzoga banywa ubwenge bukayaga
Mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, hari inzoga bakunze kwita “inkorano” banywa zikabayayura ubwenge nk’uko abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru babitangaza.
Aba baturage bavuga ko izi nzoga zigura amafaranga make kuko ziganjemo izitarengeje ibiceri 200FRw ndetse ngo bituma zikurura amakimbirane n’urugomo bya hato na hato hagati y’abazinywa.
Uyu yagize ati: “Hano hari inzoga z’inkorano. Iyo umuntu azinyoye, ubwenge burayaga. Yaba ari umugore, iyo ayinyoye akumva yatemana n’umugabo. Hari aho mwabonye inzoga igura 200FRw”?
Undi na we yagize ati: “Inzoga z’inkorano zirahari. Ari abagore ari anagabo bose nta n’umwe wumvikana n’undi. Reba nk’uyu nguyu bamuriye akaboko”.
“Ibi ni ibiyobyabwenge mugomba guca. Ikibazo tubinywa batubwira ngo ni umugomba w’ibitoki benga ntabwo tuba tuzi ko ari inkorano. Ni ibyo bacuruza ku mafaranga makeya. Nta nzoga ya 100FRw cyangwa 150FRw wabona ari nzima”.
Icyifuzo cy’aba baturage ni uko ubuziranenge bw’izi nzoga bwakurikiranwa kuko babona zibangiriza ubuzima na bo bakabona izujuje ubuziranenge.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye aba baturage kureka izi nzoga, yita cyane ku rubyiruko, kuko zangiza ubuzima, zikanadindiza iterambere rya bo.
Yagize ati: “Ariko turacyabona urubyiruko rw’abasinzi. Ukabona umusore w’imyaka 20 cyangwa 25 yamenetse ku manywa pe! Ukabona bamutwaye kuri moto bamuziritse. Ndagira ngo nsabe urubyiruko, inzoga si iz’abato. N’abamaze kugira aho bagera bafite ubushobozi, igihembo wakwiha ntikikakuvane mu bagabo. Mugabanye, muzibukire, mureke ikintu cyitwa inzoga kuko biratuma agaciro n’isura twari dufite byangirika tukisubiza hasi”.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2022, bugaragaza ko Abanyarwanda biyongereyeho 6.8% mu myaka 9 ishize ndetse 48% banywa inzoga. Abagabo banywa inzoga ni 61% naho abagore ni 34%. Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko abanywa inzoga nyinshi bagasinda, bagabanutseho 8% mu myaka 9 ishize kuko bavuye ku 23.5% bagera kuri 15.2%.
Kanda aha hasi wumve iyi nkuru.
