Rusizi: Yabuze ayo atanga abigenderamo: Umusaza umaze imyaka ine inzu ari igikanka (Video)
Umusaza Théobald wo mu Murenge wa Nyakarenzo w’Akarere ka Rusizi, amaze imyaka ine aba mu kazu gato k’ibiti gusa we n’umugore n’abana batatu.
Theobald avuga ko barara ku rutara kuko nta matela bigeze.
Avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwamubwiye gushaka igikanka bukamuha isakaro none yarategereje imyaka irenze itatu amaso yaraheze mu kirere.
Yagize ati: “Barambwiye bati: ‘Aka kazu ubamo ni kabi kari ku muhanda, uzagasenye wubake indi tuguhe amabati’. Hashize imyaka itatu. Kuva icyo gije narategereje ndaheba, ni yo mpamvu mba muri aka kazu. Nkabanamo n’umudamu n’abana batatu. Nyine ni ugusongamana kuko nubwo wagira abana 10 nta handi wabashyira kuko baba ari abawe mugomba kuyibanamo uko yaba iri kose”.
Akomeza avuga ko bakomeje kumurerega bamubwira ko nta bushobozi ariko umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yasuzuguye ndetse ngo nta n’undi muyobozi wagaragaza ikibazo cye. Ati: “Iyo udatanze ruswa uba usuzugura”.
Uyu musaza avuga ko kuva yafungwa azi ububi bw’icyaha bityo ko adashobora gutanga ruswa.
Abaturanyi be bavuga uyu musaza akwiye ubufasha kuko ngo batakamba bamuvuganira ariko ntibigire icyo bitanga bakavuga ko bipfira ku buyobozi.
Icyifuzo cya Theobald ni uko na we yahabwa idakaro ry’iyi yendankumugwaho kuko ngo abandi bubakiye mu gihe kimwe na we, basakariwe.
Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste atavuga igihe iri sakaro rizabonekera, ariko yemeza ko Théobald yashyizwe ku rutonde batanze ku karere rw’abazahabwa isakaro.
Yagize ati: “Icyo nababwira ni uko ikibazo cy’uwo muturage tukizi kandi twamushyixe ku rutonde rw’abasabiwe isakaro ku karere. Igihe rizabonekera, ari mu bazaherwaho.
Ikibazo cy’abaturage badahabwa isakaro ntikihariwe na Théobald gusa kuko usanga hari abandi bemererwa isakaro n’ubuyobozi, bategereza amaso agahera mu kirere kugeza ubwo ibikanka bisaza nta sakaro byigeze.
Kanda hano hasi urebe video
