AmakuruUbuzima

Rusizi: Umukobwa yakuruye ubugabo bwa se hafi yo kumushahura

Umukobwa witwa Faida, wo mu Murenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi, yakuruye ubugabo bwa se witwa Bizimana Vedaste hafi yo kumushahura none uwo mugabo arembeye mu Bitaro bya CHUK.

Abaturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru bavuga ko atari ubwa mbere yari abikoze kuko kuva ubwo nyina wa Faida yatandukanaga na nyina wa Faida bahungira muri DR Congo mu 1994, se wa Faida yazanye undi mugore na we arapfa, azana uwa gatatu ari na we wakomoweho amakimbirane nyuma yo guhunguka.

Uyu Faida yashatse umugabo, ntiyahirwa n’urushako, agaruka iwabo, akajya atongana na muka se, rimwe na rimwe bakarwana. Ku nshuro ya mbere yafatanye na se amukanda ubugabo, atabarwa n’abaturanyi. Mu minsi yashize bongeye kurwana amukanda ubugabo ku nshuro ya kabiri, aho byatumye uyu mugabo Vedaste agezwa mu Bitaro bya CHUK ari na ho arembeye.

Uyu yagize ati: “Yakomezaga kugenda ashondana na muka se, umusaza yataha, ya nduru ikongera ikabyuka. Nta wubaha undi, ni ugutukana, umusaza yavuga, undi akamufata akamujisha, agatabarwa n’abaturanyi. Gusa icyo abayobozi bategetse ni uko uriya musaza agomba kubakira umukobwa we inzu y’uburushyi”.

Yakomeje agira ati: “Byarabaye turabizi, bararwanye amukanda umugabo. Umusaza baramubwira ngo ashake umuti anywe arabikerensa abigira ibyoroshye. Na nyuma ya ho ni bwo yongeye kumukanda ubugabo ubugira kabiri. Ni na bwo burwayi bwabanje kumufata. Ajya kwa muganga biranga kuko babuze indwara, bamwohereza i Gihundwe, na ho bamwohereza i Kibogora”.

Aba baturanyi bavuga ko umuti nta wundi uretse ko Faida yakubakirwa inzu agatandukana na muka se kuko n’ubundi ngo se nta mahirwe yo gukira ahabwa kuko mugitondo cy’ejo hashize, bari bamubitse ko yitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko nta makimbirane ari muri uru rugo, ko ari ukurwara busanzwe, ahubwo ari ugusebanya kubera ko muka se wa Faida ahora ashaka ko Faida avugwa nabi.

Yagize ati: “Nta makimbirane ari muri ruriya rugo. Uriya mugabo arwaye bisanzwe. Njye navuganye n’umuhungu we umurwaje. Ahubwo mu ka se wa Faida na Faida ni bo ubwa bo bafitanye amakimbirane kuko n’ubuyobozi bw’umudugudu bwarahageze”.

Mu gihe Bizimana Vedaste arwariye muri CHUK, uyu mukobwa we, bivugwa ko yamukanze ubugabo, yamaze kujya muri DR Congo.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi (Ifoto: Interineti)

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *