Ruswa mu nkiko: Abacamanza n’abanditsi birukanywe burundu
Inama Nkuru y’Ubucamanza yafatiye imyanzuro ikomeye abakozi ba yo, aho yirukanye burundu abacamanza babiri n’abanditsi b’inkiko babiri, inahagarika undi mucamanza ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atandatu adahembwa, kubera amakosa akomeye arimo n’afitanye isano na ruswa.
Iyo myanzuro yafatiwe mu nama y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yabaye muri iki cyumweru, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla.
Mu birukanwe burundu harimo Kamanzi Dalaus wari Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Hategekimana Zozime wakoraga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Mukamira, na Murenzi Prosper wari Umwanditsi mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye. Bose bashinjwe ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Iyo nama yanemeje kandi kwirukana Masengesho Céline, wari Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kubera guta akazi nta mpamvu zumvikana.
Ku rundi ruhande, Hamenyimana Télesphore, Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, yahagaritswe ku kazi amezi atandatu adahembwa, ashinjwa gusubika imanza nta mpamvu zifatika no gutinza gusohora imikirize y’imanza.
Inama Nkuru y’Ubucamanza yanemeje no kongerera manda Nsengiyumva Félicien, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.
Muri iyo nama kandi, abantu 15 bahawe inshingano zitandukanye mu nzego z’ubucamanza. Muri bo harimo Byukusenge Marie Claire wagizwe Umujyanama mu biro bya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, naho Bandora Jean Baptiste na Murererehe Saouda bagirwa abagenzuzi b’inkiko.
Nsengiyumva Jean Claude yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, mu gihe Bwiza Blanche, Gasana Jean Damascène, Twagiramungu Félicien na Kabalisa Fulgence bashyizwe mu nshingano zo kuba abacamanza.
Kamanzi Dative yagizwe Umwanditsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Giraneza Clémentine yagizwe Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, naho Umubyeyi Francine agirwa Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.
Musabyeyezu Aimée Solange na Murenzi Pacifique na bo bashyizwe mu nshingano zo kuba abacamanza.
Mu rwego rw’inkiko z’ibanze, Mukashyaka Léonille yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, naho Niyonsaba Emelyne agirwa Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Hashyizweho kandi abandi bacamanza n’abanditsi mu nzego zitandukanye z’inkiko.
Byongeye, Inama Nkuru y’Ubucamanza yanemeje ubwegure bwa Mukaburega Marie Claire, wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mukantaganzwa Domitilla, Umuyobozi Mukuru w’Ubucamanza
