Rutamu yagaragaje igitera abanyarwanda kuzinukwa umupira w’amaguru w’iwabo
Rutamu Elie Joe wabaye umunyamakuru w’icyamamare mu Rwanda yagaragaje ko gutukwa, amatiku n’ubunyamwuga buke bw’abanyamakuru bari muri siporo ari bimwe mu bituma abanyarwanda n’abashoramari bazinukwa umupira w’amaguru mu Rwanda bagacika ku bibuga (Sitade).
Rutamu yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa Tiktok cyateguwe na Rugimbana Théogène wamenyekanye kuri Radio Flash, Radio 10 na Radio 1 mu myaka ishize.
Ni ikiganiro cyarimo abantu batandukanye batanga ibitekerezo, barimo uwahoze ari Umunyezamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kimenyi Yves, wagaragaje ko uburyo Ishimwe Pierre yafashwe bidakwiye ku mukinnyi w’Umunyarwanda.
Muri iki kiganiro umufana wa Kiyovu Sports, Mugisha Eric Patos, yabajije Rutamu impamvu yaba ituma abakinnyi n’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda bahita bawucikamo nyuma yo kuva mu nshingano.
Rutamu Elie Joe yasubije avuga ko ibi biterwa n’uburyo bafatwa ndetse n’amatiku awubamo.
Ati “Wowe abantu baba bakwibasira gutyo uyobora, warangiza ukaza kwicarana na bo? Ni ayo matiku. Abantu bagomba kureka ibintu by’amatiku n’uburyarya, icyo gihe abantu bazagaruka muri stade.”
Umunyamakuru Jules William Niyitegeka Julius Chita, na we wari muri iki kiganiro, yabajije Rugimbana na Rutamu niba byashoboka ko umunyamakuru aba umunyamwuga kandi afite ikipe abereye umuvugizi cyangwa umufana.
Aha Rutamu yasubije agira ati “Biragoye, biragoye kuba umunyamwuga kuko n’ubundi hari uruhare runaka uba urimo.”
Yakomeje avuga ko “Itangazamakuru riri kuza ubu ni iry’abantu baba bafite amakipe babogamiyeho. Nka Kimenyi yaba umusesenguzi mwiza aramutse aretse umupira. Gusa biragoye kuba umunyamakuru w’umwuga mu gihe wamaze gufata uruhande rw’ikipe uvugira. Nta na rimwe ushobora kumva ibintu bibi biyivugwamo ngo ubivugeho. N’iyo utabivugaho waceceka.”
Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruheruka kugaragaza ko akazi ko kuba umuvugizi cyangwa ushinzwe itumanaho mu ikipe katabangikanywa no kuba umunyamakuru wa siporo.


