Rutsiro: Abagabo barembejwe n’inkoni z’abakobwa ba bo n’abagore bashatse
Abagabo bo mu Kagari ka Karambi k’Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko barembejwe n’inkoni z’abo bashatse hamwe n’abakobwa ba bo.
Hakizimana Jean Nepomuscene ni umwe mu bagabo bavuga ko bahorana amarira baterwa no gukubitwa n’abagore bashatse, bafatanije n’abakobwa ba bo.
Aganira na BTN dukesha iyi nkuru, yagize ati: “Iwanjye byarazambye rwose. Sinkivuga nk’umugabo mu rugo ngo ngire icyo nakora. Iyo mvuze ni inkoni, ndakubitwa. Nkubitwa n’abo nabyaye n’umugore, nkabihorera. Byagera aho nkavuga nti: ‘reka njye nitonda, ngenze gake mpfe urwo mpfuye'”.
Undi na we ati: “Turakubitwa. Umugore ajya gusinda agataha agusindira uri umuntu w’umugabo, ukamwihorera akakurusha amagambo maremare cyane”.
Nubwo abagabo bavuga ko bakubitwa kubera ubusinzi bw’abagore ba bo, iyo uganiriye na bamwe mi bagore, bavuga ko abagabo ari bo birirea mu tubari bagataha bateza umutekano muke mu rugo rwa bo.
Uyu yagize ati: “Agire kurwana n’abana, n’ifaranga yakoreye aririre, namara kurirya aze aguteraho amahane? Ugomba kumukubita byaba ngombwa ugafatanya n’abana”.
Abakobwa bavugwaho gukubita ba se na bo ntibabihakana kuko bavuga ko babikora mu rwego rwo guhana ababyeyi ba bo.
Ati: “Urahana. Nk’iyo umuntu atashye yanyoye, umuntu yiryamiye yanyoye amazi akazana imitwe miremire, yakwiyenza kuri mama natwe tugafatiraho tugakubita. Ndamuhana iyo ari mu makosa, ndamukubita”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.
Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.
