Rutsiro: Bahangayikishijwe n’abagizi ba nabi babatega bitwaje imihoro
Abaturage bo mu Kagari ka Sure k’Umurenge wa Mushubati n’abo mu Kagari ka Ruhingo k’Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko aho iyi mirenge ihurira hari itsinda ry’insoresore z’abagizi ba nabi babatega bakabambura.
Abaturage batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko mu byo babambura harimo amatelefoni.
Uyu muturage yagize ati: “Babambura amatelefoni. Umuntu uvuye mu Murenge wa Gihango aza muri Mushubati, barahategera”.
Undi na we yagize ati: “Nari mvuye ku isoko umuntu antwaje imyumbati. Ngeze ku kiraro bahanyamburira radiyo, abandi twari kumwe bari birutse. Nta mutekano uhari”.
Bavuga ko ababambura baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, bakabatema bagamije kubambura ibya bo.
Ati: “Bahagarara ku ntindo (amateme) baba bafite imihoro. Mu minsi ishize bahatemeye umuntu. Ntiwajya guhahira hariya hakurya nyuma ya saa kumi n’ebyiri. Abagome babaye benshi”.
Bakomeza bavuga ko impamvu y’ubu bugizi bwa nabi ari uko nta ngo zihegereye ari na byo biha urwaho ibisambo bikahategera abahanyura.
Abaturage bifuza ko muri ako gace hashyirwa inzego zishinzwe umutekano kugira ngo abantu babone uko bajya bahaca batekanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yatangaje ko abantu 9 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’urugomo.
Yagize ati: “Ni byo koko tukimara kumenya ko mu Murenge wa Mushubati hari abagizi ba nabi, hahise hatangira umukwabu, wo gufata abo bantu bahungabanya umutekano barimo abajura rimwe na rimwe n’abashikuza. Muri bo hamaze gufatwa abantu 9 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Murunda”.
Uretse aba bantu icyenda bamaze gutabwa muri yombi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushubati buvuga ko abandi bantu 6 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’urugomo no kwambura abaturage.
