Rutsiro: Inzu yagwiriye abana babiri bahita bapfa
Abana babiri bo mu karere ka Rutsiro, bitabye Imana nyuma y’uko inzu ya bo igwiririwe n’umukingo ubwo bari baryamye.
Amakuru dukesha BTN avuga ko ibi byabaye ku wa 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe, mu Mudugudu wa Shyembe.
Abana bapfuye barimo uw’imyaka itandatu n’uw’imyaka ibiri. Byatangajwe ko bari basigaye mu rugo bonyine, kuko ababyeyi ba bo bari bagiye mu mirimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias, yavuze ko imvura yari imaze iminsi igwa ari yo yateje inkangu. Ubutaka bworoshye bwatumye umukingo uhita ugwira inzu abana baryamyemo, bituma bahita bapfa.
Ati: “Umukingo wagwiriye inzu abana baryamyemo bahita bapfa. Ababyeyi ba bo bageze mu rugo basanga bamaze gushiramo umwuka”.
Aka gace kazwiho ubuhaname, bushobora guteza inkangu mu bihe by’imvura nyinshi. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwamaze gusaba abaturage batuye mu manegeka ko bagomba kwegera inzego z’ibanze kugira ngo babafashe kwimuka cyangwa gushaka ahandi ho kuba hatekanye.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi isaba abaturage kwirinda gutura ahantu hahanamye, gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ibanze, gukurikira amakuru yizewe, kuba hafi y’ahantu hizewe mu gihe cy’imvura nyinshi, no kugira ibikoresho by’ibanze byo gutabara kugira ngo abantu barinde ubuzima n’umutungo wa bo.

