Rutsiro: Umupolisi yirashe arapfa nyuma yo kurasa umu-DASSO n’umuturage
Umupolisi wakoreraga mu Murenge wa Boneza w’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba yarashe umu-DASSO n’umuturage ubwo bari bacunze umutekano mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, arangije na we arirasa ahita apfa.
Nk’uko BTN ibitangaza, ngo abo bombi bari mu kazi ko gucunga umutekano mu ma saa sita ashyira saa saba z’ijoro gusa ngo icyo bapfuye ntikiramenyekanye kuko bikiri mu iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje iby’aya makuru agira ati: “Ni byo koko mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, umupolisi wari uri ku kazi yarashe umuturage n’umu-DASSO barakomereka. Ubu, abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho, naho umurambo w’umupolisi wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute)”.
Yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangira gusa ntiharamenyekana icyateye uwo mupolisi kurasa abo bantu na we akirasa.
Yavuze kandi ko amakuru arambuye kuri iyi nkuru azatangazwa nyuma yo kwegeranya amakuru yose azava mu iperereza.
