AmakuruPolitiki

Rwamagana: Diregiteri w’ikigo cy’ishuri afunzwe azira gutema ishyamba rya leta

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’inzego z’ibanze zo mu Karere ka Rwamagana, akurikiranyweho gutema ibiti bisaga 200 mu ishyamba rya teta atabifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Amakuru dukesha Igihe.com agaragaza ko yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2025, nyuma y’uko hakekwaga ko yatemye ibiti byinshi mu ishyamba rya leta, akabikoramo imbaho ndetse akazigurisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yahamije aya makuru, avuga ko umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusarura no gutema ibiti bya leta atarabiherewe uruhushya.

Yagize ati: “Ni byo, arafunzwe akekwaho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta nta byangombwa abifitiye. Gusarura amashyamba, yaba aya Leta cyangwa ay’abaturage, bisaba uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha, kandi kubikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ni icyaha. Iperereza riracyakomeje, turanasaba abaturage kunyura mu nzira zemewe no kurengera ibidukikije”.

Kugeza ubu, ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe hagikomeje iperereza rigamije kumenya umubare nyawo w’ibiti byatemwe.

Itegeko rigenga amashyamba n’ibiti ryo muri Kamena 2026 risobanura ko kwangiza amashyamba bikubiyemo ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko bibangamira imikurire n’imikorere kamere y’amashyamba, birimo kuyatema, kuyahingamo, kuyakoreramo ubucukuzi, kuyatwika cyangwa ikindi gikorwa cyose kibangamira imicungire irambye yayo.

Ingingo ya 43 y’iri tegeko iteganya ko umuntu usarura cyangwa wangiza ishyamba rya leta atabiherewe uruhushya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ndetse agacibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw. Mu gihe icyaha cyakozwe n’ikigo cyangwa urwego rufite ubuzimagatozi, ruhanishwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 20 Frw.

Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Rwamagana hamwe n’iby’INtara y’Iburasirazuba (Ifoto: Kigali Today)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *