Rwanda: Abana 328 babana n’ababyeyi babo muri gereza
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko mu magororero ane y’abagore ari mu Rwanda habarizwamo abana 328 babana n’ababyeyi babo bari kuhagororerwa.
Muri abo bana 44 bamaze kuzuza imyaka itatu iteganywa n’itegeko ngo bashakirwe imiryango ibakira aho kuguma muri gereza ariko bakaba batarayibona.
Ibi byagarutsweho tariki ya 19 Gashyantare 2025, mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagiranye na MIGEPROF.
Abo bana bari mu magororero arimo Musanze, Nyarugenge, Nyamagabe na Ngoma. Muri ayo magororero kandi hari n’abagore umunani batwite.
Abadepite bagaragaje impungenge ku burere bw’abana bafite ba nyina bafunzwe, haba abari mu magororero ndetse n’abasigara mu miryango mu gihe ba nyina bari kugororwa.
Depite Sibobugingo Gloriose yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku bihano bisimbura igifungo ku bagore bakoze ibyaha ariko bafite abana bato bakeneye kubarera hafi.
Yagize ati “Ni byo uwakoze icyaha agomba guhanwa, ariko dufite n’ubundi buryo bwo guhana butari igifungo.
Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana, igifungo ntikwiye kuba ari cyo gihitwamo mbere, hagakoreshwa n’ubundi buryo bwatuma umubyeyi akomeza kwita ku mwana we.
Minisitiri wa MIGEPROF Uwimana Consolee, yagaragaje ko imibare iheruka yo mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasanze abana bari mu magororero ari 328.
Harimo abakobwa 171 n’abahungu 157. Igororero rya Nyarugenge ni ryo rifite abana benshi Ngoma 148, Ngoma 71, na Musanze harimo 63.
Yagaragaje ko iyo umwana amaze kuzuza imyaka 3 NCA n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bafatanya mu gushakira abana umuryango ubakira.
Ku bijyanye n’abana 44 barengeje imyaka itatu batarabona imiryango ibakira, Minisitiri Uwimana yavuze ko akenshi biterwa n’uko bamwe muri bo bafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, bigatuma kubona imiryango ibakira bigorana.
Icyakora, yavuze ko inzego zibishinzwe zikomeje gushyira imbaraga mu kubashakira imiryango ibakira.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko hari ibiganiro biri kuba n’inzego z’ubutabera ku buryo abagore bafite abana bato bashobora kugabanyirizwa ibihano cyangwa bagahabwa ibindi bisimbura igifungo.

