AmakuruPolitiki

SADEC yanenze imigendekere y’amatora muri Tanzaniya

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADEC) wanenze imigendekere y’amatora rusange yabaye muri Tanzaniya ku wa 29 Ukwakira 2025.

Icyo uyu muryango ushingiraho unenga aya amatora ni uko atabaye mu bwisanzure bwa demokarasi isanzwe irangwa muri uyu muryango. Ikindi ni uko habayeho gutera ubwoba indorerezi z’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, kubuza abantu uburenganzira bwa bo bwo gutora mu bwisanzure no gufunga abantu bamwe na bamwe.

Mu itangazo bageneye abanyamauru, SADEC ivuga ko umunsi w’amatora waranzwe n’amahoro mu bice byinshi by’igihugu nubwo abantu batahawe uburenganzira bwo guhitamo ishyaka rya bo mu bwigenge.

Iryo tangazo rivuga ko ayo matora atubahirije amategeko ya SADEC yo mu mwaka wa 2021, ashyira imbere demokarasi mu matora kugira ngo hemezwe ko yagenze neza.

Uyu muryango kandi watangaje ko abiyamamazaga bo mu mashayaka atavuga rumwe n’ubutegetsi batotejwe, abandi baterwa ubwoba nka Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi ufunze ashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano. SADEC isanga ibyo bisubiza inyuma amahame ya demokarasi muri Tanzaniya ku mashyaka ya politiki atandukanye kandi abaturage baba bafite ubushake bwo kwitabira amatora mu bwisanzure.

Ibyo byatumye haba ubusumbane bw’abiyamamaza bityo bigabanya ubushobozi bw’abaturage bwo guhitamo uwo bashaka.

Samia Suluhu Hassan w’ishyaka risanzwe ku butegetsi “Chama Cha Mapinduzi (CCM)” ni we watsinze amatora

Bakomeza bavuga ko habayeho guhonyora ubwisanzure bwo gutangaza ibyo umuntu ashatse harimo nko kugenzura ibyandikwa ku mbuga nkoranyamabaga.

Kuva ku munsi w’amatora interineti yarafunzwe, bituma itumanaho rihagarara, ndetse n’ibikorwa by’indorerezi birahungabana. Kuva uwo munsi imbuga nkoranyambaga hamwe n’ubundi buryo bwo kohereza ubutumwa wifashishije interineti ntibyakoraga, byaje gufungurwa nyuma gato y’uko Samia Suluhu Hassan arahira mu muhango yari arinzwemo bihambaye.

Ku bijyanye n’imikorere y’itangazamakuru, SADEC ivuga ko ibinyamakuru bya leta byari bihengamiye ku ishyaka riri ku butegetsi, naho ibinyamakuru byigenga ntibikore cyane bitinya ko byazafatirwa ibihano nyuma y’amatora.

SADC yagize iti: “Dushingiye ku byo umuryango wacu wabonye, kandi dushingiye ku cyegeranyo cya wo, SADC ibona ko amatora rusange yo mu 2025 muri Tanzaniya atabaye ku rugero rw’amatora arimo demokarasi”.

Tanzaniya ni kimwe mu bihugu byashinze uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Mu ndorerezi zari zoherejwe gukurkirana amatora muri Tanzaniya, harimo intumwa z’Ubumwe bwa Afrika (UA), umuryango w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga Bigari (CIRGL), SADC, hamwe n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), n’abandi bavuye mu bice bitandukanye by’isi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *