Samusure ntiyahawe itike y’indege yari yemerewe na Bruce Melodie
Kalisa Ernest Samusure wari umaze imyaka itatu yimukiye muri Mozambique ahunze amadeni y’arenga miliyoni 11 Frw yatashye yakirwa n’abarimo umubyeyi we , akomoza ku itike y’indege yishyuriwe na Bruce Melodie.
Kalisa Ernest wanenejwe no kongera guhura n’umubyeyi we yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026.
Samusure akigera i Kigali yavuze ko yishimiye kuba atashye kuko nta hantu haba heza kuruta iwabo w’umuntu.
Uyu mugabo yavuze ko Bruce Melodie wari wamwemereye itike y’indege imucyura mu byukuri atari we wayishyuye nkuko yari yarabyiyemeje.
Mu mpera z’umwaka ushize, Bruce Melodie yari yemereye Samusure itike yo ku mucyura akava mu mahanga aho aho yagiye ahunze ibibazo by’amadeni mu Rwanda.
Samasure avuga ko uyu muhanzi yagize akazi kenshi ntabashe kumenya igihe azatahira ariko ngo n’ubundi kuva atashye akeneye kwiyubaka bityo ngo Bruce yazamukorera n’ikindi kitari iki gusa.
Yagize ati: Ndabanza gushimira Bruce Melodie mu by’ukuri igitekerezo yagize ni cyiza cyane, kandi ni imfura, n’umusibo ejo twarongeye turavugana. Njyewe itariki nashakiraga kuziraho, we ntabwo yarayizi. Kubera akazi kenshi mumaze iminsi mumubonamo.”
“Ntabwo yabashije kubikora, ariko bitavuze ko atakora ikindi, ubuse sinje gutangira ubuzima! ubuse sinkenye abantu! Je commence cette vie (Ndi gutangira ubuzima).”
Samusure atashye nyuma y’uko abantu bamufashije kwishyura menshi mu madeni yari afite yanatumye atoroka, ahamya ko ikintu yigiye mu bibazo yagize ari uko abantu ari ingenzi mu buzima bwa muntu.
Samusure yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022, icyo gihe yifashishije imbuga nkoranyambaga atakambira buri wese kumurwanaho ngo arebe ko yakwigobotora ibyo bibazo byari byanamaze kugera mu nkiko akaba yanataha mu rwamubyaye.
Mu Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Samusure igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Icyo gihe byahise bizamura ideni yari asanganywe dore ko yemeraga irya 7.400.000 Frw, ryahise ryiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3 Frw bihita biba 10.400.000 Frw.


