AmakuruImyidagaduroShowbiz

Samusure yasabwe kureka ubusambanyi nk’inzira yamukiza ibibazo

Umukinnyi wa filime, Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, Rulinda n’andi menshi yavuze ko ubwo yari yugarijwe n’ibibazo by’amadeni yahuye n’umuhanuzi wamubwiye ko yavukanye umugisha, ariko ko amusaba kugira ibyo ahindura mu buzima bwe birimo kureka ubusambanyi no kureka gutekereza kwiyahura niba ashaka kugera ku igeno rye.

Uyu mukinnyi wa filime yaganirije Isimbi Tv agaruka ku rugendo rukomeye rw’ubuzima amazemo igihe rwaranzwe n’amadeni y’urudaca, igihombo gikomeye ndetse n’ihungabana ryageze aho atekereza kwiyahura, mbere yo kubona ubutumwa bwamuhinduriye icyerekezo.

Samusure yavuze ko hari igihe cyageze akibura burundu ndetse amafaranga yo kwishyura ideni, bikaba ngombwa ko ajya gufata irindi ngo yishyure iryari rimaze kumuremerera.

Igitekerezo cyo gufata amadeni cyaturutse ku cyifuzo cyo gutangiza umushinga we wa sinema, aho mu ntangiriro byagendaga neza kuko yabashaga kuyishyura buhoro buhoro.

Yavuze ko ibintu byaje guhinduka ubwo haje ibikorwa byitwaga “Ujyama” (ibiryabarezi). Kubera kubona abandi bavuga ko babikuramo amafaranga menshi, yafashe icyemezo cyo gushoramo amafaranga yose haba ay’amadeni ndetse nayo yari amaze gukorera muri sinema.

Yari afite icyizere cyo kuzavanamo agera kuri miliyoni umunani, nyuma yo gushoramo miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu harimo n’inguzanyo ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Nyuma yo kuyashoramo, abatangaga amafaranga baje kubura, bituma ayo yashyizemo ayabura burundu. Ibi byatumye ahagarika ibikorwa byo gukina filime, atangira kujya mu madeni mashya yiyongera ku yari asanzwe afite.

Samusure yavuze ko igitutu cy’amadeni n’ibibazo by’ubuzima byamuremereye cyane kugeza aho atekereza kwiyahura, yumva nta cyizere asigaranye.

Muri icyo gihe nibwo yahuye n’umuhanuzi wamubwiye ko yamurose, kandi Imana iri kumurinda gereza kandi ko azishyurirwa imyenda yari abereyemo abantu.

Uyu muhanuzi yageze aho abwira Samusure ko yavukanye umugisha, ariko ko kugira ngo igeno rye rigerweho hari ibyo agomba kubanza guhindura birimo kureka ubusambanyi no kureka gutekereza kwiyahura

Uyu musore uherutse kugaruka i Kigali avuye i Maputo aho yari yarahungiye amadeni , ubu yatangiye Urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma yo kugaruka mu gihugu ndetse ko afite icyizere cy’ejo hazaza heza kurushaho nyuma y’amasomo yakuye mu bihe bikomeye yanyuzemo.

Samusure yasabwe kureka ubusambanyi nk’inzira yamukiza ibibazo ikamugeza ku igeno rye

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *