Senegal vs Maroc: Iherezo ry’impaka riri hafi, CAS igiye gufata icyemezo gikomeye
Urukiko Mpuzamahanga rukemura amakimbirane mu mikino (Court of Arbitration for Sport – CAS) rwatangaje ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwa Senegal mu gihe cya vuba, nyuma y’impaka zatewe n’iyamburwa ry’igikombe cy’Afurika.
Mu mukino wa nyuma wabaye ku wa 18 Mutarama, Senegal yari yatsinze Maroc igitego 1-0, ariko nyuma uwo musaruro uza guhindurwa, Maroc ihabwa intsinzi y’ibitego 3-0. Ibi byatewe n’ibyabaye mu minota y’inyongera, aho abakinnyi ba Senegal bavuye mu kibuga bigaragambya nyuma y’uko Maroc, yari iri mu rugo, ihawe penaliti. Nubwo nyuma bagarutse bagasubira mu mukino, byagize ingaruka ku mwanzuro wa nyuma.
Nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Maroc (Fédération Royale Marocaine de Football – FRMF), Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (Confederation of African Football – CAF) yemeje ko Senegal itsinzwe mpaga y’ibitego 3-0, nk’aho umukino utarangiye uko bikwiye.
Senegal na yo yahise ijuririra CAS, ifite icyizere cyo gusubirana igikombe. Umuyobozi Mukuru wa CAS, Matthieu Reeb, yavuze ko bazi neza ko amakipe n’abafana bifuza umwanzuro wihuse, bityo bakaba bazagerageza kuwutanga vuba hashoboka, ariko hubahirizwa uburenganzira bw’impande zose nk’uko bitangazwa na BBC.
Nubwo bimeze bityo, nta gihe ntarengwa kirashyirwaho cyo gutangaza uwo mwanzuro. Raymond Hack, wahoze ayobora akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, yavuze ko iki kibazo gishobora kumara nibura amezi atandatu kitararangira, bikaba bishobora no gukomeza kugibwaho impaka mu gihe cy’imikino y’Igikombe cy’Isi.
