Sobanukirwa uburozi bukomeye bukomoka ku ruhu rw’umutubu, buri kuvugwa ko ari bwo bwahitanye Alexei Navalny
Alexei Navalny, wari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, bivugwa ko yishwe akoreshejwe uburozi bukomeye bukomoka ku ruhu rw’imitubu iboneka muri Amerika y’Epfo. Ibi ni ibyatangajwe n’Ubwongereza bufatanyije n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Ibyavuye mu bipimo byafashwe ku murambo wa Alexei Navalny byagaragaje ko hari ibimenyetso by’ikinyabutabire cya epibatidine, bivugwa ko gishobora kuba ari cyo cyamuteye urupfu igihe yari afungiye muri gereza yo muri Siberia. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza yatangaje ko ubu burozi bukaze bushobora kuba bwakoreshejwe ku bushake, kandi ko Uburusiya ari bwo bwonyine bwari bufite ubushobozi, impamvu n’uburyo bwo kubukoresha.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, bizwi nka Kremlin, byahakanye ayo makuru, biyita ibinyoma n’inkuru zigamije kuyobya uburari.
Epibatidine ni iki?
Epibatidine ni uburozi bukomoka ku ruhu rw’imitubu imwe yo muri Ecuador na Peru, cyane cyane izwi nka Anthony’s poison arrow frog na Phantasmal poison frog nk’uko inzobere mu by’uburozi, Jill Johnson, yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Ubu burozi bufite ubukana burenze cyane ubw’imiti nka morphine, kuko buvugwa ko bukaze inshuro zirenga 200 kuyirusha.
Abahanga bavuga ko epibatidine ishobora kuboneka mu buryo busanzwe kuri iyo mitubu, ariko ishobora no gukorerwa mu nyubako ifite ibikoresho byihariye byo gukora ubushakashatsi n’ibizamini bya siyansi (laboratoire). Gusa bavuga ko kuyibona mu buryo busanzwe bigoye cyane, cyane ko iyo mitubu igira ubu burozi bitewe n’imirire ya yo yihariye; iyo imirire ihindutse, n’uburozi buragabanuka cyangwa bukavaho.
Uko bukora mu mubiri
Ubu burozi bugira ingaruka ku mikaya n’imyakura mito y’umubiri, bukabangamira itumanaho ry’imyakura. Iyo bwinjiye mu mubiri mu rugero rukomeye, bushobora gutera guhagarara kw’imitsi, kugagara kw’imikaya, kunanirwa guhumeka no guhagarara k’umutima, bikarangira biteye urupfu nk’uko Johnson abivuga.
Alastair Hay, umwarimu w’inzobere mu by’uburozi bwo mu bidukikije muri University of Leeds, yatangaje ko uburozi bwa epibatidine bushobora guhagarika imikorere isanzwe y’ubuhumekero, ku buryo uwabuhumetse ashobora gupfa azize kubura umwuka.
Yanavuze ko iyo ubu burozi bubonetse mu maraso y’umuntu, biba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko yaba yarabuhawe ku bushake, atari impanuka.
Impaka ku rupfu rwe
Laboratoire zo mu Burayi zatangaje ko ibimenyetso byerekana ko Navalny yishwe n’uburozi budasanzwe. Ariko ubutegetsi bw’Uburusiya bwo bwakomeje kuvuga ko yapfuye urupfu rusanzwe, bushimangira ko nta ruhare bwagize mu rupfu rwe.
Umugore we, Yulia Navalnaya, we yakomeje kuvuga ko umugabo we yahawe uburozi. U Burusiya nabwo bwamaganye ibyatangajwe n’ibihugu by’u Burayi, bubifata nk’amakuru ya politiki agamije kubusebya.
Ibi byose byakomeje guteza impaka mpuzamahanga ku rupfu rwa Navalny, wapfuye amaze imyaka itatu afunzwe. Ibihugu byo mu Burengerazuba bishimangira ko hari ibimenyetso byerekana ko yishwe, mu gihe Moscow ibihakana yivuye inyuma.

