Somalia: Umupilote yafashije abagenzi bose kurokoka impanuka y’indege yagiriye ikibazo mu kirere
Sosiyete y’indege yo muri Somalia yashimye ubutwari bw’umwe mu bapilote ba yo wabashije kugusha indege amahoro, nyuma yo kugira ikibazo ikaza kugwa ku nkombe y’inyanja hafi y’ikibuga cy’indege, abantu 55 bose bari bayirimo bakarokoka.
Sosiyete ya Starsky Aviation yatangaje ko ubutwari n’ubunyamwuga bw’uyu mupilote byagize uruhare rukomeye mu kurokora abagenzi 50 n’abakozi batanu b’indege.
Abakozi b’iyi ndege yo mu bwoko bwa Fokker 50 bavuze ko yagize ikibazo hashize akanya gato ihagurutse mu murwa mukuru Mogadishu ku wa Kabiri mugitondo, bahita basaba gusubira ku kibuga cy’indege, nk’uko byemejwe n’Ikigo cya Somalia gishinzwe iby’indege (Civil Aviation Authority – CAA).
Nubwo indege yabashije kugera ku butaka, ntiyahise ihagarara, ahubwo yakomeje kugenda kugeza igeze mu mazi yo ku nkombe y’inyanja, nk’uko byatangajwe na Ahmed Macalin Hassan uyobora CAA.
Icyateye ikibazo cy’iyo ndege ntikiramenyekana.
Amashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa X agaragaza abagenzi basohoka mu ndege yangiritse ku nkombe y’inyanja y’Ubuhinde. Nta makuru aravuga ko hari abakomeretse bikomeye.
Ingabo ziri mu butumwa bw’Ubumwe bw’Afurika muri Somalia hamwe n’iza Loni zahise zoherezwa gutanga ubutabazi, nk’uko byemejwe n’abayobozi. Minisitiri wa Somalia ushinzwe ubwikorezi na we yageze aho byabereye, anabitangaza ku rubuga rwe rwa X.
Umuvugizi wa Starsky Aviation, Hassan Mohamed Aden, yavuze ko bishimiye kumenyesha ko abagenzi n’abakozi bose bameze neza. Yongeyeho ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Yashimangiye ko icyemezo cyihuse kandi gitekanye cyafashwe n’umupilote cyagize uruhare rukomeye mu kurinda ubuzima bw’abari muri iyo ndege bose, anamusabira ishimwe ku bw’uburyo yitwaye muri icyo gihe gikomeye.

