Sri Lanka yatangaje ko buri wa Gatatu ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kuzigama igitoro
Leta ya Sri Lanka yatangaje ko kuva ubu buri wa Gatatu uzajya uba umunsi w’ikiruhuko rusange, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibitoro nk’uko byatangajwe na BBC.
Iyi ngingo ije mu gihe ibihugu byinshi byo muri Aziya biri gufata ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibitoro, gifitanye isano n’intambara iri hagati y’Amerika, Israel na Irani.
Perezida Anura Kumara Dissanayake yavuze ko igihugu kigomba kwitegura ibihe bikomeye bishobora kuza, bitewe n’ihungabana riri mu muhora wa Hormuz rikomeje kubangamira itangwa ry’ibitoro.
Uwo muhora unyuramo hafi 20% by’ibitoro bikoreshwa ku isi, kandi ni wo unyuzwamo igice kinini cy’ibigera muri Aziya, umugabane ukoresha ibitoro byinshi kurusha ahandi hose ku isi. Gahunda nshya yo gukora iminsi ine mu cyumweru izatangirira mu mashuri no muri za kaminuza, mu gihe serivisi z’ingenzi nk’ubuvuzi n’ibijyanye n’abinjira n’abasohoka mu gihugu zizakomeza gukora nk’ibisanzwe buri munsi.
Abayobozi bahisemo umunsi wa Gatatu kugira ngo birinde guhagarika akazi iminsi itatu ikurikirana, kubera ko hari n’ikiruhuko gisanzwe mu mpera z’icyumweru. Hanashyizweho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’ibitoro, aho abatwara ibinyabiziga basabwa gukoresha porogaramu yitwa “National Fuel Pass” ibafasha kumenya ingano batagomba kurenza.
Mu bindi bihugu byo muri Aziya na ho hari gufatwa ingamba nk’izo: Thailand irasaba abakozi kwambara imyambaro yoroshye ku kazi, Myanmar yagabanyije ikoreshwa ry’imodoka, Bangladesh rimwe na rimwe igahagarika amashanyarazi, naho Philippines na Vietnam byo bikaba bishishikariza abaturage gukorera mu rugo kugira bagabanye ingendo bityo bagabanye n’ikoreshwa ry’ibitoro.
