Starmer na Trump bongeye kuvugana nyuma y’impaka kuri Iran
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer yagiranye ikiganiro cya mbere kuri telefone na Perezida w’Amerika, Donald Trump, nyuma y’uko uyu wa nyuma anenze bikomeye uburyo Ubwongereza bwitwaye ku kibazo cya Iran.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza bizwi nka No 10 byatangaje amakuru make kuri icyo kiganiro, bivuga gusa ko aba bayobozi bombi baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwo hagati no ku mubano n’ubufatanye buri hagati y’Ubwongereza n’Amerika.
Ku wa Gatandatu, Trump yavuze ko Ubwongereza bwatekerezaga kohereza mu burasirazuba bwo hagati amato y’intambara atwara indege, ariko abivugaho mu buryo bwo kubyima agaciro.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ntidukeneye abantu baza mu ntambara twamaze gutsinda!” ndetse yongeraho ko Ubwongereza ari “uwahoze ari inshuti ikomeye cyane y’Amerika”.
Mbere ya ho, Starmer yari yatangaje ko Ubwongereza butazagira uruhare mu bitero bya gisirikare, ariko akemera ko Amerika yakoresha ibigo bya gisirikare by’Ubwongereza mu bikorwa byo kwirwanaho ku birindiro bya misile bya Iran.
Trump yakomeje kugaragaza ko atishimiye imyitwarire ya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, cyane cyane nyuma y’uko yanze ubusabe bw’Amerika bwo gukoresha ibigo bya gisirikare by’Ubwongereza mu bitero byari kubanza kugabwa kuri Iran.
Mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’Ubwongereza, anavuga ko Starmer “atari Winston Churchill”, wahoze ayobora Ubwongereza mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

